Amerika yafatiye ibihano Uganda, “ku mpamvu y’itegeko rihana ubutinganyi”

Umunyabanga wa Leta muri Amerika, Antony Blinken, ku wa Mbere tariki ya 29 Gicurasi 2023, yatangaje ko Guverinoma ya Amerika igomba gukuraho visa ku bayobozi ba Uganda n’abandi bahutaza uburenganzira bwa muntu.

Blinken yatangaje ko abayobozi ba Uganda bagomba gufatirwa ibihano nyuma yo kwemeza itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina

Deparitema ya Leta muri America yasohoye itangazo rivuga ko Leta zunze ubumwe za America zababajwe cyane n’inzira Uganda yahisemo ku itegeko rihana Ubutinganyi, “itegeko ivugako ridaha agaciro uburenganzira bwa muntu, iterambere, n’imibereho myizaku batuye Uganda bose.”

Itangazo rya Deparitema ya Leta muri America rivuga ko Uganda inaniwe kurinda abaryamana bahuje ibitsina n’abandi bantu, bigaragaza ihungabana ryo kurinda uburenganzira bwa muntu, bikaba bishyira mu kaga abatuye Uganda, kandi bikangiza isura y’igihugu ku bijyanye no kuba abantu bagishoramo imari, bahakorera ubukerarugendo, cyangwa kuhasaba ubuhungiro.

Mu itangazo hari ahagira hati “America irasaba Guverinoma ya Uganda guhagarika ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko ridaha agaciro uburenganzira bwa muntu.”

America yavuze ko nk’uko biri mu murongo wa Perezida Joe Biden, izagerageza gufasha abaryamana bahuje ibitsina muri Uganda, kandi ikagenzura abayobozi n’abandi bantu ku giti cyabo bafite uruhare mu gushyigikira ihungabana rya kiremwa muntu.

America yanasabye ko huburwa ibijyanye n’amabwiriza yo gusura Uganda ku baturage bayo, kandi hakabaho kwima Visa abayobozi ba Uganda, n’abandi bantu ku giti cyabo “badaha agaciro uburenganzira rusange bwa muntu, harimo no kutubaha uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina.”

Antony Blinken yavuze ko byemejwe na leta ya Amerika ko hazabaho gutanga umurongo ku baturage n’abacuruzi bifuza gukorera ingendo muri Uganda, nyuma yaho Perezida Museveni asinye itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina.

CNBS ivuga ko Perezida wa Amerika na we yatangaje ko igihugu cye kizafatira ibihano Uganda, kandi hazabaho gusubiramo ririya tegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina.

Biden avuga ko biteye ikimwaro kuba Uganda yakandamira ikiremwamuntu.

- Advertisement -

Ati ”Bitewe isoni n’ikimwaro, ni no gutanga impuruza ku guhutaza uburenganzira bwa muntu na ruswa bimunga Uganda.”

Biden avuga ko mu bihano leta ya Amerika iteganya uretse guhagarika visa ku bayobozi, hari inkunga yo kugoboka abafite ubwandu bwa SIDA muri Uganda igomba guhagarara.

Umwanzuro wo kwima Visa abayobozi ba Uganda, watangiriye kuri Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Anita Among.

Perezida Museveni yamaze gushyira umukono ku itegeko rigena ibihano ku bantu baryamana bahuje ibitsina muri Uganda, ibihano bikomeye birimo no gufungwa.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW