Baravuga imyato Croix Rouge yabarinze ingorane zirimo kubyarira mu nzira

GISAGARA: Abaturage bagana Ibitaro bya Kibilizi mu Karere ka Gisagara bavuga ko nta mubyeyi ukibyarira mu nzira cyangwa ngo hagire ubura ubuzima habuze imbangukiragutabara zifashishwa mu gutwara indembe.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kibilizi, Dr Vedaste Mbayire

Mu 2019 nibwo Croux Rouge y’u Rwanda yashyikirije Ibitaro bya Kibilizi imbangukiragutabara ifite agaciro ka miliyoni 75 Frw.

Ni ambulance ikorwaho n’abakozi ba Croix Rouge babihuguriwe, bafasha abarwayi ku buryo haba igihe habaye impanuka cyangwa umurwayi akeneye kuva ku kigo nderabuzima akajya ku bitaro, agerayo bwangu ubuzima bwe budahungabanye.

Abaturage bavuga ko batarahabwa iyi ambulance yunganiye izindi Ibitaro byari bifite, hari ubwo umurwayi urembye yasabwaga kwitegera moto ikagenda imucundagura.

Bamwe mu babyeyi ngo babyariraga mu nzira hari n’ababuraga ubushobozi bwo kugera ku bitaro bya Kibilizi.

Icyimpaye Dieogene wo mu Kagari ka Gitega mu Murenge wa Mukindo yabwiye UMUSEKE ko hari ubwo umurwayi yaburaga ambulance bikaba byavamo n’urupfu.

Yagize ati “Mbere harimo ikibazo ugasanga umurwayi abuze imutwara akaba yakuramo n’urupfu. Hari igihe babwiraga umuturage ngo yitegere nta mafaranga, ubu izira ku gihe.”

Baziruwunguka Jean Bosco wo mu Kagari ka Nyagasagara avuga ko kugera ku bitaro bya Kibilizi bishyuraga 5000 Frw kuri moto, utayafite ngo yajyaga kurembera mu rugo.

Ati ” Ugasanga ku kigo nderabuzima baguhaye transfert bakakubwira ngo shaka uko ugera ku bitaro bya Kibilizi nta ambulance ihari.”

- Advertisement -

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kibilizi, Dr Vedaste Mbayire yabwiye UMUSEKE ko Ibitaro ayobora byari bifite ambulance nkeya ugereranyije n’abaturage bari mu Mirenge umunani y’Akarere ka Gisagara baha serivisi.

Avuga ko Ibitaro bifite ambulance eshatu zihora ziteguye kujya mu bigo nderabuzima icumi, hakaba n’ibigo nderabuzima bigera kuri bitatu nabyo bifite imbangukiragutabara.

Yagize ati “Mbere wasangaga umuturage ahamagaye ugasanga ambulance yagiye ku kindi kigo nderabuzima, ugasanga umurwayi abonye ubuvuzi bitinze. Turashima ko Croix Rouge yadufashije igatanga n’uburyo bwo gukurikirana ambulance yaduhaye.”

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gisagara ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habineza Jean Paul, yavuze ko iyi ambulance itanga umusanzu ukomeye mu gusigasira ubuzima bw’abaturage.

Ati ” Itwara abo barwayi mu buryo bwihuse, uziko cyera bakundaga gutwara abantu mu ngobyi, ubwo rero niba umuntu bashobora kumutwara mu ngobyi amasaha atatu iyo modoka yo ihakoresha iminota 30, ibyo ngibyo bikaba byatuma abantu batagira impfu bihutiyeho.”

Visi Meya Habineza yasabye abakoresha iyi ambulance kuyitaho bikwiye kugira ngo izatange umusaruro mu gihe kirambye.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel, yavuze ko bahaye ambulance ibitaro bya Kibilizi kugira ngo abaturage bajye bagera kwa muganga biboroheye.

Yagize ati “Harimo kugira ngo bwa buzima bwabo burokoke kuko ahatari ambulance, umurwayi ntabone uko agezwa ku bitaro murabizi ko hari n’abitaba Imana, ni ukorokora ubuzima bw’abaturage.”

Yongeraho ko ambulance yahawe Ibitaro bya Kibilizi yanahawe Ibitaro bya Nyamata mu Karere ka Bugesera aho zombi zatwaye miliyoni 150 y’u Rwanda.

Croix Rouge y’u Rwanda ishimangira ko izakomeza gahunda yo kunganira Leta y’u Rwanda mu gushaka imbangukiragutabara zitangwa mu bitaro.

Ambulance Coix Rouge yahaye Ibitaro bya Kibilizi iratanga umusaruro ushimishije
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gisagara ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habineza Jean Paul

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW i Gisagara