Bugesera: Basizwe iheruheru n’udukoko twibasiriye ibiti by’imbuto

Bamwe mu bahinzi b’imbuto mu Karere ka Bugesera barataka igihombo gikomeye bari guterwa n’udusimba twitwa “Utumatirizi” twibasiye ibiti by’imbuto bikaba byarumye burundu.
Utumatirizi twibasiriye abahinzi b’imbuto

Abaganiriye n’UMUSEKE bavuga ko utu dusimba twibasiriye cyane imyembe, amacunga, mandarine ndetse n’amapera.

Bavuga ko utu dusimba twanyunyuje ibiti ku buryo bimwe byumye burundu ibindi imbuto zikaba zihunguka zitarera.

Gahigi Jean Baptiste wo mu Kagari ka Kagenge, mu Murenge wa Mayange yabwiye UMUSEKE ko bimwe mu biti byumye bakaba baratangiye kubitema bakajya kubicana.

Yagize ati “Utu dusimba tw’Utumatirizi twafashe amababi y’ibiti by’imbuto abanza kuba umweru, nyuma y’igihe ibiti bitangira kuba umukara ku buryo nta musaruro ushobora kubona.”

Uwitwa Nkundiye nawe avuga ko utu dusimba twamuteye ibihombo bikomeye, ibiti akaba ari kubirimbura kuko nta yandi mahitamo.

Ati “Nta musaruro tukibona muri ubu buhinzi bwari busanzwe budutunze. Dusanga nta gikozwe vuba na bwangu ubuhinzi bw’imbuto bwacika burundu.”

Abahuye n’iki kibazo mu Murenge wa Mayange basaba Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) gufashwa kugira ngo utwo dusimba turanduke mu mirima yabo.

Dr Hategekimana Athanase, ushinzwe kurwanya indwara z’ibyonnyi muri RAB yabwiye UMUSEKE ko ikibazo cy’utumatirizi muri Bugesera bakimenye kimwe n’ahandi mu gihugu.

Yagize ati “Twabashije gusura mu kwezi kwa kane abahinzi 38 bafite imyembe kandi babigize umwuga bakaba bahinga ku buso bugera kuri hegitari 60 bakaba bafite ibiti bikabakaba ibihumbi 20000. Tugumya kandi kubakurikirana tubaha inama.”

Avuga ko icyo gihe babigishije uburyo igiti gikonorerwa, bamwe baterewe imiti no kubereka uko bikorwa ndetse bahabwa n’imfashanyigisho.

- Advertisement -

Dr Hategekimana akomeza avuga ko abugarijwe n’Utumatirizi batagezweho n’abakozi ba RAB mu gihe haboneka urutonde rwabo nabo basurwa.

Uko Utumatirizi dukwirakwira…..

Ni udusimba duto tw’umweru dufite amaguru menshi ku mpande zose. Igihimba cyatwo gisa n’ibara ry’ivu tugaragara cyane munsi y’ikibabi dusa umweru.

Utu dusimba twangiza imyaka tunyunyuza amatembabuzi y’igihingwa bigatuma gikura nabi, imbuto zihunguka zitarera, twanduza amababai n’amashami, dukurura uruhumbu rw’umukara rubangamira igihingwa.

Utu dusimba dukwirakwizwa n’umuyaga, inyoni, inshishi, ibikoresho byifashishwa mu buhinzi cyangwa abantu.

Utumatirizi dukunda kwibasira cyane imyembe, ibinyamacunga (Amacunga,mandarine), amapera urutoki n’indabo zimwe na zimwe.

Ingamba zo kwirinda Utumatirizi….

Kugira ngo abahinzi birinde Utumatirizi basabawa Gukonorera ibiti tugabanya amashami, Kubagara no gukora isuku mu murima, Gusukura ibikoresho byakoreshejwe mu murima urwaye mbere yo kubikoresha ahandi.

Abahinzi basabwa kwirinda kuvanga mu murima umwe imyembe n’ibindi bihingwa bikunze kwibasirwa naka gasimba.

Basabwa kandi gutera imiti uyisimburanya nibura nyuma y’iminsi icumi. Gutera umuti nka alpha supermetrine (10-10ml), lamda cyalothrin (10-20ml) mu gicuma cy’amazi cya litiro 20, Abamectin (10-15 ml) mu gicuba cy’amazi cya litiro 20.Umuti uterwa hibandwa munsi y’amababi kuko ariho agakoko kihisha.

Mu nama y’Umushyikirano iheruka, Umukuru w’Igihugu yagaragarijwe ikibazo cy’udusimba tw’Utumatirizi dukomeje guhombya abahinzi b’imbuto gusa kugeza magingo aya turacyagaragara hirya no hino.

MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW i Bugesera