Burera: Binyuze muri “BYIKORERE” basobanuriwe uko bakwisabira serivisi za Irembo

Ubukangurambaga bwiswe “BYIKORERE” bugamije kwigisha no kumenyesha abaturage uburyo bwo kwisabira serivisi za Leta banyuze ku rubuga rwa Irembo, bwatangirijwe mu Karere ka Burera.

Umuyobozi Mukuru wa Irembo Ltd, Israël Bimpe arigisha umuturage uko yakwisabira serivise bitamugoye

Mu Murenge wa Cyanika niho hatangirijwe buriya bukangurambaga, abaturage berekwa uburyo bwo gusaba serivise za Leta binyuze mu ikoranabuhanga ku rubuga rwa Irembo, bitabatwaye umwanya munini, ndetse no munsi y’ikiguzi cy’inyongera ku cyari giteganyijwe.

Gahunda ya BYIKORERE, igamije gufasha abaturage kwisabira haba abatunze telefoni zigezweho, Smart phones, cyangwa izisanzwe, serivisi zajyaga zibatwara umwanya n’amafaranga y’inyongera ku yari ateganyijwe, ubwo bajyaga kuzisaba banyuze ku ba agenti (agents).

Umuyobozi Mukuru wa Irembo Ltd, Israël Bimpe, avuga ko iyi gahunda ya BYIKORERE igamije kugabanya imwe mu mirongo wasangaga abaturage batonze, kuziba icyuho cya ruswa, no gushyigikira gahunda ya Leta yo gushishikarira gukoresha ikoranabunga.

Yagize ati “Ni umwanya wo kubwira abaturage ko n’udafite Internet cyangwa telefoni, amenya serivisi agiye gusaba iyo ari yo, amenye igiciro cyayo n’ugiye kumufasha amufashe azi neza icyo bagiye kumufasha”.

Israël Bimpe yakomeje agira ati “Icyo tugamije nka Irembo, ni uko ubukangurambaga bwa #Byikorere bwagera kuri buri muturage, kandi buzadufasha kugabanya imirongo, bigabanye ruswa, binagabanye gusiragizwa ndetse, no kugenda igihe kirekire abaturage bakoraga bajya gusaba serivisi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal, we avuga ko gahunda ya Byikorere ije ikenewe cyane, kuko izafasha abaturage gukoresha neza igihe kandi ko na bo bagiye gushyira imbaraga mu kuyimenyekanisha, no gukomeza kuyigisha abaturage.

Yagize ati “Bigiye gufasha abaturage gukoresha wa mwanya bajyaga batakaza bakora ingendo, bajya gushaka umukozi wa Irembo, azajya abikora ari mu rugo atetse, ari kwita ku bana, ari gukora isuku yo mu rugo, agiye kujya abyikorera mu minota itarenze ibiri.”

Yongeyeho ati “Duhereye ku mwitozo wakorewe hano, abenshi bagaragaje ko babyumvise, hari n’abo tuvuye aha bishyuye mituweli babyikoreye kuri telefone zabo”.

- Advertisement -

Akomeza agira ati “Natwe icyo tugiye gukora ni ukujya mu mirenge yose no mu tugari n’imidugudu, dufatanyije n’intore mu ikoranabuhanga twigishe abaturage ku buryo na bo bazajya bisabira serivisi za Irembo bitabatwaye umwanya munini, cyangwa ngo bibahende”.

Abakozi ba Irembo bagiye kumanuka bahure n’abaturage babigisha uko bakwisabira serivise

 

Abaturage bishimiye ubu bukangurambaga

Bamwe mu baturage bitabiriye igikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga bwa Byikorere, bemeza ko hari byinshi bajyaga gusaba kuba agenti bakabaca amafaranga ndetse bagakoresha n’igihe cyabo muri iyo gahunda, ariko ko kuri ubu bamenye kubyikorera kandi bazabyigisha na bagenzi babo.

Bangiriyinama Alphonsine, ni umwe muri bo, yagize ati “Nabifashe neza, banyeretse uburyo bwo kwisabira serivisi nko gukuzamo uwigendeye, serivisi ya mituweli n’ibindi, byanyoroheye cyane kandi nzabyigisha n’abandi batabashije kugera hano”.

Nteziyaremye Jean Baptiste na we yagize ati “Menye ko umwanya twakoreshaga tujya kwaka serivisi ku bakozi ba Irembo tugiye kujya tubyikorera. Ubu ngiye kujya niyishyurira mituweli mu gihe niyambaza Mudugudu, cyangwa nkajya ku mukozi w’Irembo bikantwara umwanya munini n’amafaranga. Abaturanyi banjye batageze hano ngiye kubigisha iyi gahunda nziza ya Byikorere”.

Gahunda ya Byikorere, izakomereza n’ahandi. Inzego z’ubuyobozi, abakozi ba Irembo, intore mu ikoranabuhanga zikorera muri buri kagari n’abaturage bazaba bamaze kubimenya, babyigishe abandi, kandi byose bizajya bikorwa ku buntu nta kiguzi.

Akarere ka Burera katangirijwemo iyi gahunda kaza ku mwanya wa mbere mu Gihugu mu gukoresha gahunda za serivisi ya Irembo, ariko mu gukoresha gahunda ya Byikorere kakaza ku mwanya wa 28 ku kigero cy’ubwitabire bwa 3,5% gusa.

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, ishishikariza abaturage kubyaza umusaruro ubumenyi n’amahirwe bahabwa mu ikoranabuhanga nk’imwe muri gahunda yihutisha serivisi no gukorera mu mucyo.

Buri muntu wese ubu ashobora kwisabira serivisi za Leta anyuze ku rubuga rwa Irembo akanze *909# akemeza ubundi agakurikiza amabwiriza, akaba yahabwa serivisi akeneye nta kiguzi cy’inyongera muri serivisi z’Irembo zirenga 100 zihatangirwa harimo n’izitishyurwa.

kugeza ubu, Irembo ryemeza ko buri munsi mu Rwanda abasaba serivisi  bararenga ibihumbi 20, naho kuva batangira muri 2014, serivisi zimaze gusabwa zirarenga Miliyoni 20, bakaba bakorana n’ibigo bya Leta birenga 20.

Yanditswe na BAZATSINDA Jean Claude