Comedie irakomeje! Rayon na Gorilla zasubijwe i Nyamirambo

Nyuma yo gusaba Kigali Péle Stadium ariko ikabanza kwangirwa, Rayon Sports yamenyeshejwe ko izakirira Gorilla FC kuri iyi Stade.

Rayon Sports na Gorilla FC zahawe ikibuga cya Kigali Péle Stadium

Ni impinduka zimaze gukorwa inshuro zirenga imwe mu masaha atageze kuri 24 gusa.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwasabye Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ko ryabaha uburenganzira bwo kwakirira umukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona, kuri Kigali Péle Stadium.

Mu gihe kitageze ku isaha, Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, Namenye Patrick yari yahamirije UMUSEKE ko iyi kipe izakirira Gorilla FC kuri Stade Régional ya Muhanga.

Iyi kipe yari yabanje kubwirwa ko izakirira kuri Stade Régional ya Muhanga ariko ubu byongeye kwemezwa ko uyu mukino uzabera kuri iyi Stade nshya iherereye i Nyamirambo.

Ni umukino uzakinwa tariki 7 Gicurasi 2023 Saa Cyenda z’amanywa.

Umukino wa Rayon na Gorilla warekewe i Muhanga

UMUSEKE.RW

- Advertisement -