Depite Uwumuremyi asanga hari ibikibura mu rwibutso rwa Kabagari

Uhagarariye abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kabagari, Depite Uwumuremyi Marie Claire asanga hari ibikibura kandi bikenewe muri ruriya rwibutso.

Depite Uwumuremyi asaba ko hari ibindi bimenyetso byakongerwa mu rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi 1994 rwa Kabagari

Ni ku nshuro ya 29 u Rwanda n’inshuti zarwo bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Iminsi 100 YO Kwibuka irakomeje.

Ubwo mu yahoze ari Komini Masango, ubu ni mu murenge wa Kabagari na Kinihira mu karere ka Ruhango bibukaga jenoside yakorewe abatutsi 1994, Depite Uwumuremyi Marie Claire yvuze ko asanga bafatanyije hari ukuntu ibimenyetso n’amateka bya jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace bikwiye kubungwabungwa kandi, ibibura bikongerwamo.

Yagize ati “Kugira ngo tubungabunge amateka ni uko tuzegeranya inyandiko z’amazina y’abagombaga kwicwa kuko abashyinguye mu rwibutso bo ni bacye, bose tukagira igitabo tubabonaho kugira ngo twerekane n’uburemere n’imubare w’abantu bagiye mu nzuzi, no mu migezi kandi twarabitangiye nkatwe nk’abarokotse kandi tuzakomeza gufatanya n’ubuyobozi.”

Abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi 1994 rwa Kabagari basaba ko hari ibindi bimenyetso byakongerwamo

Depite Uwumuremyi akomeza avuga ko hanakenewe kubakwa inzu y’amateka kugira ngo ibe yujuje ibisabwa kandi, ko bazabifatanya n’ubuyobozi bakaba babwizeye ndetse na bo bakaba bahari ngo bakomeze gufatanya.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema Valens yizeza abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ko ibimenyetso bo ubwabo biteguye gukomeza kubibungubunga, kandi ibidahari na byo bikazongerwamo.

Ati “Tuzakomeza kwita ku nzibutso n’ibimenyetso by’amateka, ndetse tunabicunge uko bikwiye kandi tuzakomeza no kubaka ahari ngombwa.”

Muri iki gikorwa cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi 1994 hashyinguwe imibiri ibiri yimuwe aho yariri mu matongo, ishyingurwa mu rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Visi Perezida w’inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite, Edda Mukabagwiza asanga abafite amakuru y’abishwe muri jenoside yakorewe abatutsi bakajugunywa, none bakaba batarashyingurwa bagomba kuyatanga bagashyingurwa mu cyubahiro.

- Advertisement -

Ati “Haracyagaragara imibiri hirya no hino aho abantu bashoboraga kuba baravuze muri iyi myaka 29 ishize. Ni umwanya wo guhamagarira buri wese ufite amakuru yibitseho kuyatanga, kugira ngo iyo mibiri ishyingurwe mu cyubahiro.”

Urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi 1994 rushyinguyemo abatutsi barenga ibihumbi bitandatu.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bwizeje abarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 bo mu Kabagari ko ibyo basaba bizashyirwa mu bikorwa
Abayobozi mu nzego zitandukanye batabaye abanyakabagari

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Ruhango