Amarira yari menshi ubwo umutangabuhamya mu rubanza rwa Hategekimana Phillipe uzwi nka Biguma, yagarukaga ku rupfu rw’abavandimwe be 12 bishwe muri Jenoside, abari mu rukiko bahise bafata ikiruhuko.
Hategekimana Phillipe uzwi nka Biguma, urubanza rwe rwatangiye kuburanishwa n’Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa.
Umutangabuhamya yagarutsetse ku rupfu abavandimwe be 12, n’ababyeyi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Hategekimana Phillipe w’imyaka 66 y’amavuko yahoze ari Umujandarume mu Rwanda, aza guhungira mu Bufaransa, ashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urubanza rwe rugeze mu cyumweru cya Kane. Hari kumvwa abatangabuhamya batandukanye biganjemo abo mu Rwanda. Ku wa Kabiri humviswe abatangabuhamya batandukanye, bagaruka ku byababayeho n’uruhare rwa Biguma mu iyicwa ryabo.
Umwe mu batanze ubuhamya ni Umugore wavutse muri 1982, atuye i Kigali ariko avuka i Nyanza.
Yatangiye agira ati “Mbere ya Jenoside twari 15 iwacu, ubu dusigaye turi 3. Muri abo batatu, ninjye gusa wari mu rugo, abandi ntibari bahari, bivuze ko ibyabaye byose ari jye wari uhari.”
Akomeza ubuhamya bwe, yavuze uko iwabo mbere ya Jenoside bari babayeho.
Ati “Twese iwacu twarigaga, kandi twari abahanga, ariko iyo twageraga mu wa 8 ntitwabonaga amashuri kuko bavugaga ko umwana wacu mukuru yagiye mu Nkotanyi. Iwacu twari tuzwi, kandi Papa yari Veterinaire wa Komini Nyabisindu, no kuba yari Umututsi, akenshi abana bacu, no kubona imyanya muri Privé (amashuri yigenga) twabanje kwigura, Papa aha inka Col Barahira kugira ngo amufashe kubona amashuri.”
- Advertisement -
Yakomeje ubuhamya bwe, avuga uburyo iwabo Jenoside yahageze.
Ati “Amasasu yavugiye Nyabubare, nahise mva aho nari nihishe, njya mu kabande mpura n’Interahamwe, ariko nahise nihisha, ndebye nsanga nari nihishe hafi y’ahantu kuri bariyeri. Kuri uwo musozi wa Nyabubare, hari hahungiye Papa na basaza bange, n’abandi baturage benshi b’Abatutsi, bari birundiye hamwe ngo birwaneho.
Abana n’abagore bashakishaga amabuye, bakayahereza abagabo, bakayatera Interahamwe. Izo Nterahamwe ziganjwe, bajya guhamagara Abajandarume n’Interahamwe zo ku Gikongoro barabagota.
Abajandarume bahise bagenda bazamuka, bitwaje imbunda yo kuza kubarashisha, ibyo narabibonye, gusa nzi ko byabaye nko mu ma saa kumi (16h00), ni uko amatariki anyuramo, gusa nagiye kubona mbona icyotsi cy’umukara cyinshi kizamuka hejuru, ubwo nibwo Papa wange yapfuye n’abavandimwe bange bari kumwe.”
Nibwo umutangabuhamya yatangiye kurira kubera ibyamubayeho, abura ababyeyi be n’abavandimwe be hafi ya bose.
Yakomeje agira ati “Bari barashyizeho ikiguzi ngo uzabona Data azagororerwa…. Abantu bari bakomeye bazwi, bari ku rutonde bahigwa cyane. Papa amaze gupfa, Interahamwe zasubiye inyuma, bafata umurambo we bawuca umutwe, barawuzengurukana bavuga ngo Laurent bitaga Veterinaire yapfuye.”
Uyu mutangabuhamya yavuze ko abari kumwe n’ababyeyi be, na bo barimo mbere y’uko bicwa bari bamaze iminsi 4 batarya. Ngo yamenye ko Papa we, inyota yamwishe ajya kunywa ibiziba mu muferege.
Ati “Ikinshengura ni ukubona Papa yunamye ari kunywa ibiziba ku muntu wari ufite inka.”
Yavuze ko musaza we witwaga Kabirizi Stanislas yaguye muri Mwogo, akaba yarigaga muri 2eme annee secondaire.
Ubwo bamujyanaga muri Mwogo kumwica, bagendaga bamushinyagurira ngo baramubwiraga ngo agende abwire mwarimu we cyangwa Papa we, baze bamutabare.
Ati “Aho bitaga kuri 40 niho hiciwe musaza wange, hari abajandarume n’uyu Filipo (Hategekimana Phillipe uzwi nka Biguma) yari ahari. Ni we wagenzuraga hose ahaberaga igitero.”
Muri ubwo buhamya, umutangabuhamya yavuze ko mukuru we yagerageje kwigura ngo ntibamwice, kuko yari atwite.
Ati “Bamusohora munsi y’igitanda yari anahetse umwana, bamukubita ubuhiri mu mutwe inshuro 3, banakubita ubwo buhiri umwana yari ahetse.
Ubwo basaza bange bari bihishe munsi y’urugo, byose barabirebaga. Mukuru wange amaze gupfa, bamubaze umwana mu nda n’icyuma, babanje kumwambura ngo barebe ubwambure bw’Umututsikazi, ariko umugabo we akimara kubibona yarirutse, n’akana ke, we aracika ajya kwihisha muri Eglise Pantecote, ariko umwana we ari kwiruka bamuteye umujugujugu, aragwa bahita baza bamukubita ibuye, ubwonko buraturika.”
Uyu mugore yakomeje kuvuga uko buri wese bavukana yagiye yicwa, biza kugera aho bafata ikiruhuko kuko agahinda kari kamaze kuba kenshi, haba ku bumvaga ubuhamya, ndetse na we nyirizina wabutangaga, aho yari ageze ku rupfu musaza we yapfuye bikamunanira kuvuga.
Nyuma y’akaruhuko gato, ubuhamya bwaje gukomeza arasoza, akurikirwa n’abandi batandukanye na bo bakomeje gushinja Hategekimana Phillipe uzwi nka Biguma, wari umujandarume.
Hategekimana Phillipe wari umujandarume ufite ipeti rya “Adjudant-chef” ashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu bice bitandukanye mu Majyepfo y’u Rwanda.
Yamaze imyaka aba mu Bufaransa akoresha umwirondoro muhimbano, abona uburenganzira bwo kuba muri icyo gihugu nk’impunzi, mu 2005 ahabwa ubwenegihugu bw’icyo gihugu.
Yigeze gukora akazi ko gucunga umutekano kuri kaminuza yo mu Bufaransa.
Mu 2017 ubwo yamenyaga ko yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi, yahise ahungira muri Cameroun hanyuma mu 2018 atabwa muri yombi mu murwa mukuru Yaoundé, yoherezwa mu Bufaransa.
Yahakanye ibyaha byose arengwa.
“Inzoka yiziritse ku gisabo muyimenana na cyo” – ijambo Biguma yavugiye i Nyanza
Yanditswe na Joseline UWIMANA