“Inzoka yiziritse ku gisabo muyimenana na cyo” – ijambo Biguma yavugiye i Nyanza

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Mirenge itandukanye mu karere ka Nyanza bavuga ko “Inzoka yizingiye ku gisabo muyimenane na cyo”, imvugo ya Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma yatumye hicwa abagore benshi n’abana babo.

Ijambo rya Biguma ngo ryicishije abana n’ababyeyi babo

Ni ijambo Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma, wari umujandarume (gendarme) yakoreshaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyanza.

Aba baturage bavuga ko iryo jambo uyu wari umujandarume yarivuze ubwo hari abagore batahigwaga bari barashatse mu bwoko bwahigwaga, hanyuma imiryango bavukamo ikabakirana n’abana babo.

Ubuyobozi bukavuga ko guhisha abo bana bizabaviramo kurokora abana b’Abatutsi, nyuma y’uko atangaje iryo jambo, ngo byatumye ababyeyi babambura abana babo barabica.

Umwe mu babyeyi waganiriye n’UMUSEKE avuga ko Biguma amaze kuvuga iryo jambo, we bamucuje abana.

Yagize ati “Nk’abagore b’Abahutukazi twari twarashatse Abatutsi twabonye ubwicanyi bukaze benshi twafashe umwanzuro duhungira iwacu aho tuvuka, nkanjye rero nahise ntaha nari mfite abana barindwi.

Nageze mu rugo barampisha, nyuma ariko Biguma amaze kuvuga iryo jambo bahise baza barabica, ariko nzi ko iryo jambo rya Biguma ari ryo ryatumye batwicira abana, kuko ni cyo yabaga ashaka kuvuga.”

Undi mubyeyi na we ati “Jyewe nsigaye jyenyine kuko abana bange bose babishe kubera ijambo ryuzuye ubugome ryatangajwe na Biguma, ndetse na ba Konseye (Conseiller) bafatanyije, kuko ni bo bamutumyeho azana jandarumori ngo batwicire abana”.

Uyu mubyeyi avuga ko atabona igihano bakwiye.

- Advertisement -

Ati “Gusa Imana izabaduhanire kuko baratubabaje kandi imitima yacu iracyababaye ku bwo kutugira inshike”.

Akomeza avuga ko iryo jambo ryavuzwe kubera ko ababyeyi b’Abahutukazi bari bakomeje kwihishanya n’abana babo, kuvuga rero ngo “Inzoka yizingiye ku gisabo muyimenane na cyo” byashakaga kuvuga ngo umuhutukazi ufite abana b’Abatutsi mumwicane na bo, ku buryo abantu bazabaho bazajya bibaza uko Umututsi yasaga.

Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma, avuka mu yahoze ari Komini Rukondo, mu cyari Perefegitura ya Gikongoro, (ubu ni mu Murenge wa Nyagisozi, mu Karere ka Nyanza).

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Biguma yahungiye mu Bufaransa mu Mujyi wa Rennes, aza no guhindura amazina ye yiyita Philippe Manier.

Yatangiye gukorwaho iperereza muri 2015, aza gusubira muri Cameroun mu 2018 ari naho yaje gufatirwa mu 2018 ajyanwa mu Bufaransa.

Urubanza rwe rwatangiye kuburanishwa ku itariki ya 10 Gicurasi 2023, mu Rukiko rwa Rubanda (Cour d’Assises) ruri i Paris mu Bufaransa, rukazapfundikirwa taliki 30 Kamena, 2003.

Inkuru ya Joseline UWIMANA