Fulgence Kayishema yagejejwe imbere y’Urukiko ku iyoherezwa mu Rwanda

Umunyarwanda Fulgence Kayishema ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyibasiye inyokomuntu yagejejwe imbere y’Urukiko rwa Cape Town muri Afurika y’epfo nyuma y’itabwa muri yombi kuri uyu wa gatatu ushize.

Fulgence Kayishema wafatiwe muri Afurika y’Epfo


Amakuru y’itabwa muri yombi rya Fulgence Kayishema yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi muri Afurika y’epfo Brigadier Thandi Mbambo avuga ko cyari igikorwa kinini kandi kirekire cyo kumuta muri yombi kuko yari mu bashakishwaga cyane kubera uruhare yagize muri Jonoside yakorewe Abatutsi.

Muri 2001 nibwo ibirego bishinja Fulgence Kayishema byagejejwe mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).

Yaregwaga ibyaha bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibindi byaha, byakorewe ahahoze ari muri Komine Kivumu, Perefegitura ya Kibuye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iyo dosiye bigaragara ko ku itariki 15 Mata 1994, Kayishema, ari hamwe n’abandi bicanyi barimo padiri Seromba na Obedi Ruzindana, bishe abantu babarirwa mu 3000 barimo abagabo, abagore, abana n’abakuze bari bahungiye kuri kiliziya ya Nyange.

Kayishema we ubwe ashinjwa no kugira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa ubwicanyi, kugura no gutanga peteroli yakoreshejwe bashaka gutwika urusengero rwari rwahungiyemo Abatutsi.

Amaze kubona ko uwo mugambi wanze, Kayishema n’abandi bagizi ba nabi bamufashaga bahise bajya kuzana tingatinga (Caterpillar) basenya inkuta za kiliziya zitura hejuru y’abari bahungiyemo, barangije Kayishema na bagenzi be bategeka ko abishwe bavanwamo bakanjyanwa mu byobo rusange hashize iminsi ibiri.

Iperereza ryatumye Kayishema atabwa muri yombi ryagizwemo uruhare n’ibihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Afurika y’Epfo na Eswatini binyuze mu nzego z’ubutabera n’izishinzwe abinjira n’abasohoka.

Kuva mu 2020, Itsinda ry’Ubushinjacyaha rishinzwe gutahura abantu bakihishe ubutabera rimaze kuvumbura abantu batanu bashinjwa uruhare muri Jenoside barimo Félicien Kabuga urimo kuburana, Augustin Bizimana wapfiriye muri Brazaville mu 2000, Protais Mpiranya wapfiriye muri Zimbabwe mu 2006, na Phéneas Munyarugarama wapfiriye muri RDC mu 2002.

- Advertisement -

Abandi bagishakishwa ni Charles Sikubwabo, Charles Ryandikayo na Aloys Ndimbati.

JEAN CLAUDE BAZATSINDA / UMUSEKE.RW