Guverinoma yashimye uruhare rw’idini ya Islam mu kwiyubaka kw’Abanyarwanda

Mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Claude Musabyimana yashimye uruhare idini ya Islam yagize mu rugendo rwo kwiyubaka kw’Abanyarwanda, anabasaba gukomeza gusigasira ibyagezweho.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana

Ubwo Minisitiri Musabyimana yasozaga amarushanwa ngaruka mwaka yo gusoma Qur’an ku nshuro ya 10 yakiriwe n’u Rwanda akitabirwa n’ibihugu 40 bya Afurika, yashimye umusanzu w’idini ya Islam mu iterambere ry’u Rwanda.

Yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda izirikana uruhare rwa Islam mu kubungabunga ubumwe bw’abanyarwanda by’umwihariko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, aho Idini ya Islam yagize uruhare rugaragara mu bikorwa bitandukanye.

Minisitiri Musabyimana yasobanuye ko u Rwanda rwahisemo kubaka ubufatanye buzana impinduka mu mibereho y’abaturage hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo n’imiryango ishingiye ku myemerere.

Ati ” Guverinoma y’u Rwanda irashima umusanzu w’idini ya Islam mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, ibikorwa by’isanamitima, kubaka amashuri, amavuriro ndetse no gufasha abatishoboye kwiteza imbere.”

Yashimangiye ko u Rwanda ruha ubwisanzure idini ya Islam by’umwihariko ko Korowani Ntagatifu yigishwa mu gihugu hose, ndetse abanyarwanda bakitabira amarushanwa mpuzamahanga nta guhutazwa.

Ati “Bibafasha kubahiriza n’ibikubiye muri icyo gitabo gitagatifu cyane bijyanye no kubana mu mahoro, urukundo, kubahana, gufashanya no gusenga bitabangamira imyemerere y’abandi.”

Yongeyeho ko amadini n’amatorero yose akorera mu gihugu, asabwa gukomeza kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zitandukanye zigamije guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Ati “By’umwihariko, turasaba amadini n’amatorero gukomeza gukemura ibibazo bikibangamira umuryango nyarwanda birimo abana bata amashuri, igwingira ry’abana, inda ziterwa abangavu, ubuzererezi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko.”

- Advertisement -

Mufti w’u Rwanda, Sheihk Salim Hitimana yashimiye ubuyobozi bw’Igihugu kubw’imiyoborere myiza ituma abayisilamu bagira ubwisanzure mu gushyira mu bikorwa ibyo imyemerere yabo ibasaba, ashimangira ko batazahwema gusigasira no gushyigikira ibyiza byagezweho.

Yasabye Abayisilamu bose gutanga umusanzu ku gihugu batizigamye by’umwihariko bagasigasira ibyagezweho birimo n’umutekano.

Ati “Korowani iduhamagarira kandi ikadushishikariza gufatanya ndetse no gutanga umusanzu wacu ku gihugu cyacu, nkatwe nk’Abayisilamu n’abandi kugira ngo bashobore gusenga n’uko umutekano uba uhari usesuye .Mu kwemera tugomba no kubakiramo umutekano kugira ngo dukomeze izi gahunda z’Iyobokamana kandi dukunda mu buzima bwacu.”

Abanyarwanda bitabiriye amarushanwa mpuzamahanga yo gusoma Korowani bavuga ko Intumwa y’Imana yabigishije kuba Abayisilamu beza bakunda Igihugu cyabo.

Bagaragaza ko Korowani ibuza kwishora mu busambanyi, ibiyobyabwenge, imico mibi idahesha ishema Igihugu n’izindi ngeso zihabanye n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Irushanwa mpuzamahanga ryo gusoma Qur’an ku nshuro ya 10 ry’uyu mwaka wa 2023 ryegukanwe n’umunya Uganda, Abdul Rahman Yassin, yahembwe arenga Miliyoni 5 Frw.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana
Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Utumatwishima Abdallah mu bitabiriye ibi birori

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW