Hari ubwo umara gatatu utarakora ku munwa- Abatuye i Mayange barataka inzara

Mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, abaturage bahangayikishijwe n’ibura ry’ibiribwa, byahumiye ku mirari nyuma y’uko hari abacuruzi bahisemo kubyimana, ndetse birinda no kubyereka abaguzi.

Nyuma y’aho Leta ifatiye icyemezo cyo kumanura ibiciro by’ibiribwa by’umuceri, kawunga n’ibirayi, ab’i Mayange bavuga ko ibiciro byarushijeho kuzamuka, ubajije kugura ku giciro cyashyizweho na MINICOM, abacuruzi ntacyo bavugana.

Aba baturage bavuga ko na mbere y’uko Leta igabanya ibiciro by’ibiribwa baryaga ku bugenge kubera ibura ry’umusaruro mu bihembwe by’ihinga biherutse.

Bavuga ko n’ubwo imvura yaguye batabashije kubona imbuto ngo byibura imyaka izabaramire, bagasanga inzara izakomeza kwiyongera.

Mu bizonga aba baturage kandi bigatuma bahora mu nzara isa n’idashira ngo harimo amatungo akiragirwa ku gasozi akona imyaka yabo.

Babwiye UMUSEKE ko ubuyobozi bukwiriye kugenzura abacuruzi bazamura ibiciro ufashwe agahanwa, kuko hari abaturage bamara gatatu batarakora ku munwa.

Hari umuturage wo mu Kagari ka Kagenge wagize ati” Ibaze kuba utajya ku isambu ngo ugire akantu ukurayo, hari ubwo umara gatatu utarakora ku munwa bitewe n’ukuntu ibiribwa bihenze, Ifu y’imyumbati igeze ku 1100 Frw, ibindi sinakubwira.”

Undi ati “Ibiciro by’ibiribwa biraguma kuzamuka, iyo umuntu agize amahirwe arabibona agategereza uko bizagenda ejo.”

Muri Santere ya Mbyo naho Kawunga n’umuceri na byo umuntu utemeye gutanga amafaranga yari asanzweho mbere yo gushyiraho ibiciro bishya, abacuruzi ntabwo barimo kwemera kubitanga.

Ibirayi na byo birahenze kuko abacuruzi bahakanye kugabanya ibiciro ndetse imodoka zabigemuraga zaragabanutse.

- Advertisement -

Umwe mu bacuruzi yabwiye UMUSEKE ko aho barangura bahendwa ngo hari n’ubwo bimwa ibicuruzwa bikaba intandaro yo guhenda abaturage birinda ibihombo.

Yagize ati “Impamvu natwe ibiciro bizamuka nimba tugiye kurangura tugasanga ibiciro by’ibiribwa nta cyahindutse, aho kugira ngo ubireke urabizana kuko akenshi natwe haraho tujya kurangura bakabitwima.”

Abacuruzi basaba ko uruganda rwa Mayange Rice Company rwakomora rukabaranguza umuceri kuko usigaye upakirwa ukajyanwa mu tundi turere.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mayange ntibwashimye kuvugisha UMUSEKE kuri ibi bibazo byugarije abaturage.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) iherutse gutangaza ko abakozi bayo birirwa bakora ubungenzuzi, bwo kureba niba ibiciro bishya byashyizweho ku itariki ya 19 Mata 2023 birimo gukurikizwa.

MURERWA DIANE/ UMUSEKE. RW i Bugesera