Hatanzwe amabati yo kugoboka abasenyewe n’ibiza I Nyaruguru 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwahawe amabati 200 n’itorero rya EAR (Eglise Anglican au Rwanda) yo kugoboka imiryango iheruka gusenyerwa n’ibiza.

Akarere ka Nyaruguru kahawe amabati n’umufatanyabikorwa,EAR diyoseze Nyaruguru

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Gicurasi 2023, nyuma yaho imvura nyinshi yibasiye abaturage bo muri aka Karere.

Musenyeri  Habimfura Vincent, Umwepiskopi w’itorero rya Angilikani diyoseze ya Nyaruguru, avuga ko mu gutegura iki gikorwa hari hagamijwe gutabara abakozweho n’ibiza.

Yagize ati “Iki gukorwa cyateguwe mu rwego rwo gufatanya n’Akarere nk’uko dusanzwe dufatanya byose.Tubonye y’uko mu Karere kacu kabayemo ikibazo cy’ibiza,imisozi ikagenda ndetse abaturage bakimuka,dushaka gufatanya n’akarere kugira ngo dukemure icyo kibazo.”

Avuga ko amabati 200 yatanzwe afite agaciro ka miliyoni ebyiri.

Akomeza ati”Uyu munsi twatanze amabati 200 ndetse twitegura kubakira n’indi miryango ine(4) irimo imiryango itatu yo mu Mirenge ya Muganza, n’umwe wo muri Kibeho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru,MURWANASHYAKA Emmanuel, yasabye abatuye mu manegeka kuyavamo, bagakiza amagara.

Meya MURWANASHYAKA yagize ati” Mu by’ukuri dukurikije imvura yaguye ubushize, icyo dusaba abantu bagituye mu manegeka, ni ukugira ngo bazamuke.Turasaba kuyavamo, batavaho bahaburira ubuzima.”

Iki gikorwa cyibaye mu gihe aka karere Kasozaga igikorwa “icyumweru cy’umujyanama n’umufatanyabikorwa” kigamije gusuzuma ibyagezweho no gukosora ibitaragerwaho.

- Advertisement -

Akarere ka Nyaruguru kavuga ko Ibiza byabaye mu minsi ishize byasenyeye imiryango 121 , irimo abantu 489 .

Ibiza byasenye burundu inzu 48 ku buryo bisaba kubakwa bushya.

Akarere ka Nyaruguru gatangaza ko uyu mwaka imiryango 64 yabaga mu manegeka yafashijwe kandi kuyivamo.

Imirenge ya Nyabimata, Ruheru, Muganza, Busanze niyo yakozweho cyane n’imvura aho imihanda yangiritse ndetse inasenya inzu z’abaturage .

Imvura nyinshi yaguye mu bice bitandikanye by’igihugu kuwa 2-3 Gicurasi 2023, yasenye inzu nyinshi ndetse itwara n’ubuzima bw’abagera ku 135.

Nyuma y’ibyo biza hagiyeho uburyo bwo kugoboka abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza, abantu batandukanye batangira kwitanga.

Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi,MINEMA, iheruka gutangaza inkunga imaze gukusanywa harimo 621.927.232 Frw yoherejwe biciye kuri konti ya banki na 37.167$, mu gihe ayanyujijwe kuri Mobile Money ari 35.096.432 Frw.

Uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda yose hamwe, asaga miliyoni 690 Frw.

Musenyeri Habimfura yaganiriye n’umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW