Huye: Barasaba ubutabera ku babo baguye mu kirombe kigashingwaho umusaraba

Abaturage baburiye ababo mu kirombe cyacukurwagamo amabuye y’agaciro mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye bagashakishwa bakabura barasaba ubutabera.

Abaturage basaba ko bahabwa ubutabera

Amarira, intimba ku miryango yabuze ababo icyarimwe n’inshuti byagaragaraga ahabereye umuhango wo gushyira ikimenyetso ku kirombe cyaguyemo abantu batandatu bagashakishwa, ariko ntibaboneke.

UMUSEKE wageze ahabereye umuhango wo gushyira ikimenyetso ku kirombe cyaguyemo abantu.

Ahabereye ibyago hagaragaye kandi ubwinshi bw’abantu, abayobozi mu nzego zitandukanye za gisivile n’iz’umutekano.

Mu kirombe rwagati ubuyobozi bwifashishije imashini busibanganya ahacukuwe, hashyizwe umusaraba munini w’icyuma wari wanditseho amazina y’abaguye mu kirombe, hashyirwa kandi imisaraba mito ibiri y’ibiti n’indabo.

Ababuze ababo batangarije UMUSEKE ko bifuza guhabwa ubutabera….

Umwe muri bo ati “Ntibyumvikana ukuntu ikirombe cyacukuwemo imyaka ine nyiracyo yaba atazwi bityo leta izadufashe byibura duhabwe indishyi z’akababaro.”

Undi na we yagize ati “Umwana wange yaguye mu kirombe ni we wenyine wamfashaga kuko na se yapfuye. Nkwiye guhabwa indishyi z’akababaro.”

Abayobozi batandukanye bari baje gufata mu mugongo iyi miryango yabuze ababo bayobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice.

- Advertisement -

Mu mbwirwaruhame umuyobozi w’akarere ka Huye Sebutege Ange yizeje ababuze ababo ko Leta yiteguye kubaba hafi.

Ati “Turabihanganisha kandi ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi kuko ni inshingano.”

Iminsi 16 yari ishize hashakishwa abantu batandatu barimo n’abari abanyeshuri mu mashuri yisumbuye ari bo Moise Irumva w’imyaka 21, Samuel Nibayisenge w’imyaka 21, Emmanuel Nsengimana w’imyaka 23, Aimable Mbonigaba w’imyaka 20, Jean Bosco Byakweri w’imyaka w’imyaka 48 na Boniface Niyonkuru w’imyaka 26.

Ikibazwa ni uko imyaka ibaye ine iki kirombe gicukurwamo ariko ngo nyiracyo akaba atazwi, ibi bamwe mu baturage bavuga ko bidashoboka, bakemeza ko azwi ahubwo abo bireba badashaka kumuvuga.

RIB iherutse gutangaza ko yafunze abantu 10 barimo uwari Major mu gisirikare cy’u Rwanda ariko wasezerewe bazira ibijyanye no kuba abantu baraguye mu kirombe.

Ubuyobozi kandi bwizeje ababuze ababo ko ahari ikirombe hatazongera gukoreshwa ahubwo hazafungwa ababishaka bakazajya baza kuhibukira.

Byari amarira n’agahinda
Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango
Umusaraba munini washyizwe ku kirombe baguyemo


Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Huye