Ibidamu by’i Kayonza ntibikibura amazi- AMAFOTO

Ntibimenyerewe ko abantu banywa ndetse bagakoresha amazi inka zatayemo amase zikanagangamo. Ibi ariko byabayeho mu Karere ka Kayonza ubwo kibasirwaga n’amapfa mu mwaka wa 2016, amazi akabura n’ibyuzi byuhira (Valley Dams) bigakama burundu.

Ibidamu (Valley dams) byaratunganyijwe ntibikibura amazi

Turi mu Murenge wa Murundi uruta twinshi mu turere tw’u Rwanda, aho abaturage banywaga amazi y’ibiziba amanuka mu misozi. Mu kuyavoma bahigika amase n’indi myanda, ari nako babyigana n’inka.

Benshi mu baturage baho batunzwe n’ubworozi n’ubuhinzi ku kigero cya 90% bahuye n’inzara batazibagirwa.

Kubona amazi meza byasabaga ufite igare nabwo akoze urugendo rw’amasaha asaga atatu. Nta mwana cyangwa umugore wabyisukiraga.

Indwara zikomoka ku gukoresha amazi adasukuye zirimo inzoka zo mu nda na byo byabasimburanwagaho.

Mu mwaka wa 2016 muri uyu Murenge inka zisaga 362 mu mezi ane gusa zishwe no kubura amazi yo kunywa.

Begerejwe ibikorwaremezo…..

Bimwe muri ibi bikorwaremezo harimo imihanda igera mu nzuri ndetse n’ibahuza n’indi mirenge, amateme ndetse n’amashanyarazi.

Bishimira ingomero z’amazi zo kuhirira inka n’amariba ya nayikondo akoresha imirasire y’izuba.

- Advertisement -

Bafite ikusanyirizo ry’amata rya Buhabwa ribafatiye runini mu kuvugurura ubworozi bwabo, bari gusezerera inka za gakondo.

Basezereye kuvoma kure….

Tuyambaze Emmy wo mu Mudugudu wa Gakoma mu Kagari ka Buhabwa yabwiye UMUSEKE ko mu mpeshyi amadamu yakamaga burundu.

Yagize ati “Mbere twayasangiraga n’inka, hari igihe inka zagutangaga zikayatoba utaravoma, ubu zifite amazi yazo natwe tukavoma amazi meza nta kibazo. Ibidamu bihorana amazi no kuri Nayikondo akaba ahari nyine.”

Umukamo wariyongereye….

Nkusi Abel wo mu mudugudu wa Mucucu, ahamya ko amateka mabi yo kubura amazi yahindutse.

Yagize ati “Nyakubahwa Paul Kagame ntako atatugiriye, aha mu myaka yashize wasangaga nta mazi dufite ariko byinshi byarahindutse.”

Yongeraho ko” Inka yakamwaga menshi yari Litiro ebyiri ariko ubu bakama litiro 10 ku nka, baduhaye za Nayikondo, ubu abantu benshi bafite amazi mu nzuri.”

Ntibagikora urugendo rurerure bajya gushaka amazi

Bibumbiye mu mashyirahamwe…..

Shyaka Sam avuga ko usibye guhabwa amazi meza no gutunganya “Valley dams” abaturage bibumbiye mu mashyirahamwe, barakataje mu iterambere.

Yagize ati ” Uyu munsi iyi damu mbereye Perezida yahinze imboga zirimo gufasha abaturage, yakoze pepiniyeri y’ibiti birimo gufasha aborozi, turabashimira ko ibyo baduhaye biri kuduteza imbere.”

Kurandura amapfa burundu….

Umuyobozi w’agateganyo w’umushinga KIIWP, Usabyimbabazi Madeleine, avuga ko bafite intego yo kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe cyane cyane amapfa mu bahinzi n’aborozi bo mu Karere ka Kayonza.

Ati “Amadamu agera kuri 15 nariya ma nayikondo akoresha imirasire y’izuba twakoze yabashije guhunika amazi ahagije ku buryo yafashije aborozi, ibyo rero byazamuye umukamo wakundaga kugabanuka mu gihe cy’impeshyi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yatangarije UMUSEKE ko umushinga wa KIIWP umaze kubaka “Valley dams” zigera kuri 15 hanacukurwa amariba ya nayikondo 20 akoresha imirasire y’izuba.

Ati “Ni umushinga munini kandi ufite impinduka nziza ku buzima bw’abaturage, nimba umworozi atarabonaga amazi yo kuhira inka ze uyu munsi akaba ayabona bisobanuye ko n’umusaruro uzamuka, abaturage barabona n’amazi yo kuvoma abafasha no mu buzima bwabo bwa buri munsi.”

Umushinga wa KIIWP wagizwemo uruhare na Leta y’u Rwanda uterwa inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (IFAD),ukaba ushyirwa mu bikorwa binyuze mu Kigo cya RAB, unafasha amakoperative, urubyiruko n’abagore kwagura imishinga yabo.

Umuyobozi w’agateganyo w’umushinga KIIWP, Usabyimbabazi Madeleine
Ibigega bibika amazi meza byegerejwe abaturage

Imirasire y’izuba ifasha kuzamura no gutunganya amazi meza
Inka zibona amazi zigatanga umutamo ushimishije
Ibibumbiro by’inka bigezweho kandi bifite isuku

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Gashayija Benon avuga ko bageze kuri 84% by’amazi meza
Abel Nkusi avuga ko Ibidamu byatunganyijwe bizamura umusaruro
Bafite aho bagemura umusaruro w’amata, ifaranga bararibona
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW i Kayonza