Ibura ry’udukingirizo ritera ab’i Nduba kumanuka “Ki Zimbabwe”

Abatuye Umurenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo bavuga ko udukingirizo twabuze n’uduhari duhenze, ibigira ingaruka ku buzima bwabo kuko “bamanuka Ki Zimbabwe” bakanduzanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Udukingirizo twabaye iyanga muri Nduba

Basaba ko Minisiteri y’Ubuzima n’izindi nzego bireba bakora isuzuma bakababwira intandaro y’ibura ry’udukingirizo kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Bagaragaza ko hari udukingirizo twashyizwe muri za Kiosques zabigenewe gusa ngo ntitwamaze kabiri, twarashize ntibazana utundi.

Ku Bigo Nderabuzima n’aho ntibakidutanga ngo utitwaje amafaranga cyangwa ngo ube uziranye n’umuganga.

Bamwe bavuga ko inzu zicumbikira abagenzi (Lodges) nazo zitiza umurindi kwandura Virusi itera SIDA kuko nta n’imwe wasangamo udukingirizo, ugiye kwirwanaho asabwa kutwijyanira cyangwa akatugura igiciro cyikubye kabiri.

Hari n’abagaragaza ko udukingirizo twa macye duteye inkeke kuko ngo iyo igitsina gifashe umurego bari mu gikorwa duhita ducika, byatera kwanduzanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Nishimwe Angelique wo mu Mudugudu wa Muhororo, Akagari ka Kagugu aganira na UMUSEKE yagize ati  “Twarahenze nyine, urajya kutugura ugasanga ibiciro byahindaguritse kandi kadufasha kwikingira indwara no kuboneza urubyaro.”

Ndahimana Antoine we avuga ko batewe ubwoba n’udukingirizo bagura mu iduka tubahenze bagera mu gikorwa nyirizina tugacika.

Ati “Ukagenda watangira igikorwa kagahita gacika, kwirinda SIDA turabizi ndetse no gukoresha agakingirizo rwose turabyibuka ariko ikibazo ni icyo. Hari abahita bamanuka ‘Ki Zimbabwe’ ugasanga banduye ibirwara bikaze.”

- Advertisement -

Rusanganwa Léon Pierre, Umuyobozi w’Umuryango uharanira Iterambere ry’Abaturage( CSDI ) avuga ko bahura n’ubwandu bushya bw’urubyiruko mu nkengero z’Umujyi aho abenshi badafite amakuru ahagije kuri Virusi itera SIDA.

Avuga ko umuryango ayobora ku bufatanye na AHF Rwanda bakwirakwiza udukingirizo ku buntu ndetse bagapima ku bushake abashaka kumenya uko bahagaze.

Rusanganwa yongeraho ko abavuga ko udukingirizo ducika iyo bari mu gikorwa biterwa n’uko baba batwambaye nabi kuko twujuje ubuziranenge.

Mu bukangurambaga basoje bw’iminsi 6 batanga udukingirizo ku buntu, hatanzwe uturenze ibihumbi 12, bapima na Virusi itera SIDA nta kiguzi.

Rusanganwa ati “Tumenye ko Virusi itera SIDA iyo ifashe umuntu ntimurekura, iki cyorezo cya SIDA ntikireba uko umuntu asa.”

Yemeza ko hakenewe udukingirizo akaba ariyo mpamvu CSDI ikomeje ibikorwa byo kudutanga ku buntu kugira ngo barinde ubuzima bw’Abanyarwanda.

Imibare ya RBC ivuga ko abantu 32,000 banduye SIDA bafata imiti iyigabanyiriza ubukana. Muri bo abagera ku 2,992 bafite munsi y’imyaka 24 y’amavuko.

Abanyarwanda banduye SIDA ni abantu 230,000 bangana na 3% by’Abanyarwanda bose, muri bo abafata imiti igabanya ubukana ni 94%, abasigaye bangana na 6 % bakaba ari bo batayifata.

Banyuzwe no guhabwa udukingirizo ku buntu
Abiganjemo urubyiruko basaba kwegerezwa udukingirizo ku buntu
CSDI mu bukangurambaga bwo kurwanya Virusi itera SIDA
Abagize umuryango wa CSDI “Community Socio-Economic Development Initiatives”
Rusanganwa Léon Pierre, Umuyobozi w’Umuryango uharanira Iterambere ry’Abaturage( CSDI )
Umukangurambaga wa CSDI, Umulisa Sylvie asobanura ibikorwa bamazemo iminsi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW