Imikino y’abakozi: RBC yahize kuzana ikipe z’abagore

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bureberera imikino mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, bwongeye gushimangira ko bugiye kuzana ikipe z’abagore bakina imikino y’amaboko, bazakina amarushanwa ategurwa n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abakozi, ARPST.

RBC igiye kuzana ikipe z’abagore

Ikipe ya ruhago y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC FC, imaze kubaka izina mu marushanwa ategurwa na ARPST, cyane ko yegukanye ibikombe byose byo mu cyiciro ibarizwamo. Umwaka ushize yegukanye igikombe cya shampiyona mu cyiciro cy’ibigo bifite abakozi 100 kuzamura, yegukana ikiruta ibindi [Catégorie A vs Private sector] ndetse inegukana igikombe cya Super Coupe.

Umuyobozi wa Siporo muri RBC, Cyibahiro Beatus aganira na UMUSEKE, yongeye kwemeza anashimangira ko umwaka utaha w’imikino 2023/2024, iki kigo kizaba gifite abagore bakina amarushanwa ya ARPST.

Ati “Nibyo ntabwo tuzongera ari umupira w’amaguru gusa. Ubuyobozi bwarabitubwiye, natwe turimo kubikora. Shampiyona itaha tuzaba dufite ikipe z’abagore. N’iyo zitaba zose ariko ntabwo hazaburamo ikipe y’abagore izakina aya marushanwa.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu bakozi ba RBC, hatangiye gushakwamo abakobwa bakina imikino y’amaboko kugira ngo bazakine aya marushanwa ya ARPST.

Cyubahiro Beatus uyobora imikino muri RBC

UMUSEKE.RW