Impaka zishyushye ku kwanduzanya SIDA hagati y’abasore n’inkumi b’i Kirehe

Bamwe mu rubyiruko rw’abahungu n’abakobwa bo mu Murenge wa Kigina Akarere ka Kirehe, barashinjanya kwanduzanya icyorezo cya Virusi itera.
Baritana bamwana ku bakwirakwiza Virusi itera SIDA.

Bamwe mu bakobwa babwiye UMUSEKE ko abahungu babashukisha amafaranga babafatanyije n’ubushobozi bukeya baba bafite bakabanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye zirimo na Virusi itera SIDA.

Mukazigama Donatha avuga ko hari bamwe basore babeshya abakobwa ko babakunda maze bagasaba ko babanza gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, cyangwa bakababeshya ko bambaye agakingirizo kandi ari ikinyoma.

Ati “Abenshi mu bahungu bitwaza ubukene abakobwa bafite bakabaha amafaranga nyuma bikabaviramo gutwara inda cyangwa kwandura Virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.”

Uwamahoro Jeannette avuga ko abo bakunda gushuka muri ubwo buryo ari  abakobwa bakomoka mu miryango itishohoye baba bifuza kwambara no kwisiga amavuta ahenze byose bikenera amafaranga menshi badafite.

Yagize ati “Abakobwa bose batwara inda bakabyarira iwabo, usanga ari abo mu miryango ikennye kandi iyo bamaze kubyara abo basore ntibongera kugaragara.”

Cyakora akavuga ko hakenewe ubukangurambaga buhagije no kubashakira imirimo bakora kugira ngo  bakomeze kwirinda kugwa muri ibyo bishuko no kwandura ibirwara.

Ndayizeye Pacifique avuga ko hari bamwe mu bakobwa biruka ku bahungu kuva mu gitondo kugeza ku mugoroba, kandi bakabwira ababyeyi babo ko bagiye gusura bagenzi babo.

Ati “Umukobwa umwe ashobora kuryamana n’abahungu benshi kandi akakubwira ko ari wowe gusa akunda.”

- Advertisement -

Yongeraho ko “Niyo atewe inda cyangwa akandura Virusi itera SIDA,  ntabwo wamenya ko ari wowe wayimuteye kuko aba yahuye na benshi.”

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Kirehe Mukandayisenga Janvière avuga ko mu bukangurambaga bakora, bashishikariza urubyiruko kwirinda icyorezo cya Virusi itera SIDA.

Gusa avuga ko mu bantu 3800 bafite Virusi itera SIDA, harimo abakobwa 4 biga mu mashuri yisumbuye bayifite batangiye gufata imiti.

Yavuze ko urubyiruko rwinshi rutinya inda kuruta uko rutinya SIDA.

Ati “Muri ubwo bukangurambaga twigisha urubyiruko kwifata, iyo byanze bagakoresha agakingirizo.”

Abatuye mu cyaro bashinja ababyeyi kutabaganiriza ku buzima bw’imyororokere ahubwo bakabyumvana abandi nabo badafite amakuru ahagije ku cyorezo cya Virusi itera SIDA.

Imibare y’abakobwa babyariye iwabo itangazwa n’Akarere ka Kirehe igaragaza ko bavuye kuri 950 mu mwaka washize wa 2022, ubu bakaba bageze ku bakobwa 117.

 Mukandayisenga Janvière avuga ko ubukangurambaga bakora bumaze gutanga umusaruro
Umuhanzi Platini P mu bukangurambaga bwa RBC bwo kurwanya Virusi itera Sida

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Kirehe