Inzu eshatu zituwe n’abaturage zafashwe n’inkongi

Rusizi: Abaturage bo mu Murenge wa Kamembe ho mu karere ka Rusizi, bazindutse bahangana n’inkongi y’umuriro yibasiye inzu eshatu zo mu gipangu kimwe, zikaba zituyemo abantu.

Amakuru avuga ko inkongi yaturutse kuri Gaz

Impanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 /05/ 2023, ahagana saa kumi n’ebyiri (06h00 a.m) mu mudugudu wa Burunga, mu kagari ka Gihundwe.

Ni mu rugo rwa Muzeye Anicet nyiri izo nzu yabagamo n’umuryango we, n’abandi bazikodesha.

Yabwiye UMUSEKE ko nta muntu wahiriyemo, ndetse ko nta n’ubwishingizi bwazo afite. Ibyangirikiyemo bifite agaciro ka miliyoni 20Frw agereranya.

Yagize ati “Narimpari, byabaye mu musaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice, abantu bari mu kazu ko hanze bavuga ngo babatabare nsohotse, nsanga umuriro wabaye mwinshi. Narwanye ku bana ndabasohora, nta muntu wahiriyemo, ibindi byose byangiritse bifite agaciro ka miliyoni 20Frw.”

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi, ryatabaye rizimya umuriro.

Bayavuge Antoine,  umwe mu baturage bahageze bwa mbere batabaye yavuze ko yasanze bamaze gusohora ibikoresho bikeya, kuko ngo ibyinshi byahiriyemo.

Ati “Nta muntu wahiriyemo, keretse abakomeretse gakeya”.

Nyiri inzu zahiye nta bwishingizi bwazo afite

Iyakaremye Jean Pierre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe yabwiye UMUSEKE ko iyi nkongi yatewe na Gaz.

- Advertisement -

Yavuze ko uretse ibikoresho byo mu nzu byangiritse bitaramenyekana agaciro kabyo, nta muntu wahiriyemo.

Ati “Baduhamagaye saa kumi n’ebyiri batubwira ko habaye inkongi, duhita dutabara. Dufite amahirwe ko dufite kizimyamwoto, Police yahise itabara.”

Yavuze ko nta bwishingizi nyiri inzu afite, nyuma yo kubarura ibyangiritse, ngo ubuyobozi burareba niba hari icyo bwafasha abagizweho ingaruka n’inkongi.

Uyu muyobozi mu  butumwe yatanze yasabye abaturage kugira ubwishingizi bw’inzu zabo, no kumenya imikoreshereze ya Gaz.

Ati “Turashishikariza abaturage kugira ubwishingizi  no gukontorora uburyo bakoresha Gaz, bagashakisha uburyo ijya hanze mu rwego rwo kwirinda inkongi”.

Abaturage na Polisi babashije kuzimya uyu muriro

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW i Rusizi