Kamonyi: Leta igiye gutanga miliyari 2 Frw zo kuvugurura inzu y’amateka

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yijeje abarokotse ko igiye kuvugurura  inzu y’amateka yari imaze imyaka irenga 20 itayabitse.

Iyi nzu yatangiye kumeraho ibyatsi n’ibihuru. kuva 2005 ntirabika amateka yubakiwe

Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène yabivuze kuri iki Cyumweru taliki ya 14 Gicurasi 2023 ubwo yifatanyaga n’abaturage mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Minisitiri Dr Bizimana yabugarutseho ashaka gusubiza icyifuzo cy’uwari uhagarariye Umuryango IBUKA muri iki gikorwa,  Kabandana Callixte wavuze ko iyi nyubako yagenewe kubika amateka ya Jenoside, ikaba itangiye  gusaza itayabitse kandi ko ari igihombo ku Gihugu.

Iyi nzu iherereye mu rwibutso rw’Akarere ka Kamonyi, imirimo yo kuyubaka yatangiye mu mwaka wa 2005 nkuko bamwe mu barokotse babibwiye UMUSEKE.

Komiseri Kabandana Callixte wari uhagarariye IBUKA muri iki gikorwa cyo kwibuka, avuga ko abubatse iyo nzu y’amateka batigeze bakora neza inyigo yimbitse y’amateka iyo nzu igomba kubika.

Kabandana yongeraho ko usibye n’inyigo itarakozwe neza, no kubiganiraho n’izindi nzego zibifite mu nshingano bitagenze neza.

Ati “Inzibutso ubundi ziri mu nshingano za Leta, twifuza ko bayivugurura kugira ngo ibikwemo amateka ya Jenoside kuko nicyo yubakiwe.”

Minisiteri Dr Bizimana avuga ko hashize igihe kitari gito, abarokotse Jenoside basaba ko iyi nzu ivugururwa.

Ati “Muri uyu mwaka w’Ingengo y’Imali itaha, turateganya kuyivugurura kubera ko inyigo yarangije gukorwa ndetse n’Ingengo y’Imali imirimo yo kuyivugurura izatwara yarangije kwemezwa.”

- Advertisement -

Dr Bizimana yavuze ko hari imirimo myinshi igomba gukorwa kugira ngo ibashe kubika amateka.

Ati “Twifuza ko mu myaka 2 izaba  yarangiye kuvugururwa.”

Dr Bizimana avuga ko icyiciro cya mbere bazayishyiraho imirindankuba, ibikoresho by’ikoranabuhanga, icyumba kinini cy’inama mpuzamahanga n’izo mu gihugu imbere kizajya cyakira abantu benshi ndetse n’icyumba  cy’Ubushakashatsi.

Yavuze ko iyi nzu izaba irimo ibimenyetso by’amateka, inyandiko zitandukanye zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo abazajya baza gusura Urwibutso no kwibuka muri rusange basome banarebe uko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yakozwe.

Umuryango IBUKA wanavuze ko hari amwe mu masanduka abitse imibiri  y’abazize Jenoside yatangiye kwangirika kuko akozwe mu biti byo mu bwoko budakomeye.

Urwibutso rwa Jenoside ruherereye mu Kibuza ho mu Murenge wa Gacurabwenge, rushyinguyemo imibiri 47513 harimo 6 yashyinguwe uyu munsi.

Dr Bizimana a avuga ko Leta igiye gutanga miliyari 2 yo kuvugurura inzu y’amateka
Bamwe mu Bayobozi batandukanye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya Jenoside yakorewe abatutsi
Dr Bizimana Jean Damascène wa MINUBUMWE na mugenzi we Munyangaju Aurore Mimosa bibuka abazize Jenoside

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Kamonyi