Kayonza: Abacukuzi b’amabuye y’agaciro bifuza ko udukingirizo dushyirwa hafi yabo

Bamwe mu baturage bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciiro, mu Murenge wa Rwinkavu bifuza ko  udukingirizo twagenewe gukoreshwa n’abagabo, n’utw’abagore dushyirwa aho bakorera.

Aba bakozi bavuga ko mu minsi 6 bakora nta mwanya babona wo kujya gushaka udukingirizo ku bigo Nderabuzima

Ibi babivuze ubwo itsinda ry’abanyamakuru bibumbiye muri ABASIRWA, basuraga abakora mu bucukuzi.

Aba bakozi bafuza ko inzego z’Ubuzima zibafasha gushyira udukingirizo tw’ibitsina byombi hafi y’aho bakorera ni abagabo, abagore, urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa bakora mu birombe by’amabuye y’agaciro.

Bavuga ko akazi bakora katabemerera kubona akanya ko kujya mu Bitaro, cyangwa mu Kigo Nderabuzima cya Rwinkwavu gushaka udukingirizo.

Bakifuza ko inzego z’ubuzima zibibafashamo kugira ngo bacungure umwanya batakaza, bajya cyangwa bava gushaka udukingirizo.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciiro muri Zone ya Gahengeri, Tuyishimire Hermogène avuga ko  muri aka gace ari ahantu haboneka amafaranga menshi ku bakora ubucukuzi.

Akavuga ko uko ayo mafaranga aboneka, ari na ko hakorerwa imibonano mpuzabitsina inshuro nyinshi.

Ati: “Hano tuhafite ububiko bw’imiti idufasha kuvura abantu bakomerekeye mu kirombe, baduhaye n’udukingirizo byaturinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.”

Muhimpundu Josianne avuga ko kuva Minisiteri y’Ubuzima yatangira gukora ubukangurambaga burebana n’ibyiza byo gukoresha udukingirizo, ataraca iryera agakingirizo kagenewe gukoreshwa n’abagore.

- Advertisement -

Ati: “Udukingirizo mbona ni utw’abagabo gusa, kandi abakeneye kutwifashisha ni benshi mu bo dukorana.”

Muhimpundu yavuze ko bakora iminsi 6 mu cyumweru, bakaruhuka ku munsi wa 7.

Ati: “Abakenera gukora imibonano mpuzabitsina basiga akazi bakajya gushakisha udukingirizo mu Mudugudu, cyangwa mu Kigo Nderabuzima kure y’aho dukorera.”

Muganga wo mu Bitaro bya Rwinkwavu ushinzwe Serivisi y’abafite Virusi itera SIDA,  Ntawigira Anastase, avuga ko hari igihe bashyize udukingirizo ahantu hakunze guhurira abantu benshi, bagaruka bagasanga abana baradukozemo imipira yo gukina.

Ntawigira yavuze ko abagore bazi udukingirizo twabo, batadukozwa kuko bavuga ko duteye nabi.

Ati: “Aho twajyaga tudushyira twasangaga abana ari bo batwifashisha mu gukora imipira yo gukina, biba ngombwa ko tudushyira ahabugenewe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco,  avuga ko  muri iyi minsi hari ibura ry’udukingirizo kuko n’utuboneka tudahagije kugira ngo tugere ku badukeneye bose.

Ati: “Udukingirizo ntabwo duhagije, hari igihe tuba dukeya ugereranyije n’umubare w’abifuza kudukoresha.”

Cyakora akavuga ko bagiye gukurikirana iki kibazo, kugira ngo ahari ibura ryatwo tuhashyirwe.

Hari abemeza ko umuntu wa mbere mu Rwanda  wagaragayeho Virusi ari uwo mu Murenge wa Rwinkwavu.

Minisiteri y’Ubuzima binyuze mu Kigo gishinzwe Ubuzima (RBC) igaragaza ko  Intara y’Iburasirazuba iza ku mwanya wa kabiri mu baturage bafite Virusi itera SIDA, ikaba ikurikira Umujyi wa Kigali.

Ibiro by’Akarere ka Kayonza

MUHIZI ELISÉE
UMJSEKE.RW / Kayonza.