Kayonza: Abakobwa bize kuvuga ‘Oya’ itarimo ubutinde bahakanira ababashora mu busambanyi

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Ibiro by'Akarere ka Kayonza

Abakobwa biga mu Ishuri ryisumbuye rya Kayonza (Kayonza Modern School) bavuga ko  bize kuvuga OYA itarimo ubutinde, bashaka guhakanira abagabo n’abahungu bifuza kubashora mu busambanyi.

Ibiro by’Akarere ka Kayonza

Bamwe muri aba bakobwa bavuga ko uburere bahabwa n’ababyeyi, ndetse n’abarezi byatumye bafata icyemezo cyo kujya bahakanira abo bagabo bakoresheje ijambo OYA ritarimo ubutinde.

Bavuga ko impamvu y’iki cyemezo ari uko usanga hari bamwe bemerera mu masonisoni bamara kubatera inda, bakabyicuza nyuma.

Ayinkamiye Gloria wiga  mu mwaka wa 6 ishami ry’imibare, ubukungu n’ubumenyi bw’isi, avuga ko  guha umwanya umuhungu cyangwa umugabo ushaka  kugukoresha imibonano mpuzabitsina ariryo kosa rikomeye.

Ayinkamiye avuga ko  iyo uhise umuhakanira ukamwima urugwiro ndetse  acika intege akakureka.

Ati: “Jye nize kuvuga OYA itarimo ubutinde mpakanira bene abo bantu, ndifuza ko na bagenzi banjye bajya bakoresha iyo mvugo.”

Yavuze ko iyi ari intego yihaye kandi icyo ashyize imbere ari kwiga kugira ngo azagere ku rwego rwiza rumufasha gutera imbere.

Yongeyeho ati: “Maze kubona bagenzi banjye batewe inda uko bamerewe uyu munsi bacikirije amashuri kandi babayeho nabi.”

Ayinkamiye Gloria wiga mu mwaka wa 6

Umuhoza Sonia wiga mu mwaka wa  4  avuga ko  ingaruka zo kutwira nabi zikunze kuba ku bakobwa kuruta abahungu, kuko aribo batwita bikabaviramo kudindira mu buzima.

- Advertisement -

Ati: “Iyo wabonye izo ngaruka mbi zose wabuzwa ni iki gufata ingamba zo kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye n’indi yose  ukiri mutoya?”

Kunde Elisa avuga ko hari na bamwe mu bakobwa biyambika ubusa bigakurura abahungu bafite izo ngeso mbi.

Ati: “Hanze hari ibishuko byinshi, kandi bimwe muri byo ni abakobwa bambara nabi, bakanga kwikwiza abo na bo bagomba gukeburwa bakabireka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco avuga ko umwaka ushize wa 2022 bakoze ubushakashatsi basanga hari  abangavu 216 batewe inda zitateguwe, akavuga ko impamvu ituma iyi mibare izamuka ari ubumenyi bukeya bwa bamwe muribo.

Ati: “Kwifata byagombye gufata umwanya wa mbere, ariko iyo bibananiye bagomba gukoresha agakingirizo kugira ngo kabarinde gusama no kwandura Virusi itera SIDA.”

Nyemazi avuga ko hari bamwe bitwaza ubukene ko aribwo ntandaro yo kwishora muri izo ngeso mbi nubwo nabwo buhari.

Ati: “Ku rundi ruhande iyi mibare y’abangavu babyariye iwabo,  yagombye kugendana n’imibare y’abagabo babateye inda bakurikiranywe n’ubutabera kugira ngo bahanwe.”

Nyemazi avuga ko iyo witegereje usanga ihabanye cyane, kuko imibare y’abafungwa bakekwaho iki cyaha iri hasi cyane, akavuga ko ababahishira  ari abo bangavu bikagora  iperereza ry’Ubugenzacyaha mu kubamenya.

Imibare itangwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza igaragaraza kandi ko abantu 7694 bafite Virusi itera SIDA.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco
Kayonza Modern School, abakobwa bahiga barenga 1000 nta n’umwe utwite inda itateguwe

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kayonza.