Kicukiro: ADEPR Gashyekero yahaye umuryango inzu y’agaciro ka miliyoni 8

Itorero ADEPR Gashyekero ku bufatanye n’Inshuti z’Itorero bashyikirije inzu ifite agaciro ka miliyoni 8 Frw umuryango utishoboye utagiraga aho urambika umusaya.
Niyongira Deo n’umufasha we mu munyenga w’ibyishimo ku bw’inzu bahawe

Kuri iki Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2023 ni bwo Itorero rya ADEPR Gashyekero ryatashye iyo nzu iherereye mu Mudugudu wa Rebero mu Kagari ka Karambo mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro.

Iyo nzu yatashywe n’Umushumba w’Ururembo rwa Kigali n’Intumwa z’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gikondo aho iri torero ribarizwa.

Umushumba w’Ururembo rwa Kigali, Rev. Rurangwa Valentin yavuze ko iki gikorwa bagitekereje nyuma yo gusanga uwayihawe amaze igihe kinini akora umurimo w’Imana atagira aho arambika umusaya, nk’itorero ryigisha urukundo basanga ari byiza kumufasha.

Ati ” Ni inzu iturutse mu kuboko kw’Imana, ntabwo ari ishyirahamwe ryishyize hamwe ngo rigure inzu, ni abantu bo mu nzu y’Imana.”

Akomeza avuga ko intego z’Itorero harimo guhindura ubuzima bw’abakristo n’abaturage muri ruange binyuze mu ijambo ry’Imana ndetse no guhindura imibereho yabo.

Mutoni Justine wahagarariye Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gikondo yavuze ko ADEPR Gashyekero iri ku isonga mu gufasha abaturage kuva mu buzima bugoye.

Ati ” Ibikorwa mukora turabibona kandi turabishima, Imana ibakomereze umutima, ntabwo biva mu mufuka wuzuye amafaranga ahubwo biva mu mutima wuzuye ubumuntu, tubasabiye umugisha.”

Niyongira Deo w’imyaka 55 yashimye cyane ubufasha yahawe n’Itorero rya ADEPR Gashyekero, avuga ko byarenze umutima we.

- Advertisement -

Ati ” Imana irashoboye, natekerezaga aho nzakura amafaranga yo kugura inzu nkaheba, nshimiye Imana cyane.”

Ibi bikorwa byo gufasha abatishoye biri gukorwa na ADEPR Gashyekero, biri guhindura ubuzima bwa benshi ndetse n’inzego zitandukanye za Leta zikaba zikomeje gushimira iri torero kubw’ibi bikorwa by’urukundo.

Rev Rurangwa Valentin, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gikondo n’abo muri ADEPR Gashyekero bashyikiriza Deo icyangombwa cy’inzu

Bamwe mu bakusanyije umusanzu wo kubaka inzu yatanzwe
Anastase Hagenima, Umuyobozi wa ADEPR Gashyekero ikataje mu gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza

Ibyishimo byari byose muri ADEPR Gashyekero

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW