Ku isegonda rya nyuma Onana ababaje Mukura VS

Mu mikino ibiri ya kimwe cya kabiri mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro, Rayon Sports ikoze ibidasanzwe yishyura ibitego bibiri inatsinda icya gatatu, Mukura VS irara ibabaye.

Umukinnyi Luvumbu yigaragaje muri uyu mukino

Ni umukino watangiye saa cyenda z’amanywa. Rayon Sports ku rupapuro ni ikipe nkuru ariko yarimo ibibazo by’uko iheruka gutakaza umukino ukomeye wari kuyifasha kuguma mu makipe ahatanira igikombe cya shamiyona ariko igatsindwa na Gorilla 3-1.

Mu mukino wayo na Mukura VS, Rayon yatangiye nabi cyane, ku munota wa mbere w’umukino  Kamanzi Ashrafu, yatsinze igitego cya biba Mukura 1-0 Rayon Sports.

Byari bibi cyane ku munota wa 33 Mukura VS yabonye penaliti ku ikosa rya Rwatubyaye Abdul wakoze umupira mu rubuga rw’amahina.

Mukoghotya Robert ni we wayiteye, neza Mukura VS iba igize 2-0.

Rayons Sports yagiye mu kiruhuko cy’imonota 45 yubitse umutwe kubera isoni n’ikimwaro.

N’ubundi Mukura VS yakomeje gukina neza ariko ihusha uburyo butandukanye. Ku mahirwe make Rayon yabonye, umukinnyi Luvumbu Hertier Nzinga, yarashe ishoti mu izamu ari hagati mu kibuga, bitangira gutanga icyizere kuri  Rayon Sports, byari (1- 2).

Rayon Sports yakomeje gusatira, Ojera Joachim ku munota wa 83 yibye umugono abinyuma ba Mukura VS arishyura, biba 2-2.

Ku isagonda rya nyuma Rayon Sports yashyizemo icya gatatu cya Onana, amanota atatu iba iyakuye mu menyo ya rubamba i Huye.

- Advertisement -

Nyuma y’uyu mukino hazabaho undi wo kwishyura i Kigali.

Undi mukino wahuje APR FC na Kiyovu Sports wabereye mu Bugesera, warangiye amakipe anganyije 1-1.

UMUSEKE.RW