Meya w’Akarere ka Rubavu yegujwe ku mpamvu zikomeye

Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu yeguje Kambogo Ildephonse wakayoboraga, ashinjwa kutubahiriza inshingano no kutarengera abaturage.

Meya Kambogo Ildephonse yegujwe

Mu nama yabaye igitaraganya mu ijoro ryo ku wa 05 Gicurasi 2023 yanzuye ko Meya Kambogo yeguzwa kubera kunanirwa kumva inama ndetse no kunanirwa gucyemura ibibazo by’abaturage nk’uko bikwiriye.

Mu gitondo cyo ku wa wa 06 Gicurasi 2023 nibwo hasakaye inkuru ko Kambogo Ildephonse yegujwe ku nshingano zo kuyobora Akarere ka Rubavu, hari gushakwa umusimbura.

Umuyobozi w’Inama Njyanama ya Rubavu, Dr Kabano Ignace, yabwiye UMUSEKE ko Meya yavanywe ku nshingano n’Inama Njyanama kubera kutubahiriza inshingano.

Ati “Nta bindi twinjiramo cyane kuko ubu biri mu nzira z’amategeko kugira ngo hasohoke itangazo, ariko ni uko byagenze.”

Avuga ko Meya Kambogo atabashije kuzuza inshingano mu bihe bisanzwe no mu bihe by’ibiza byibasiriye Akarere ka Rubavu.

Ati “Ni uruhurirane rwa byinshi, ubuyobozi bw’iki gihugu ni ubuyobozi bushingiye ku muturage, uwananirwa gufasha umuturage cyangwa ushobora kunanirwa inshingano tubipimira ko adashoboye gufasha umuturage, turahari kugira ngo tubungabunge gahunda y’Igihugu yo kurengera umuturage.”

VIDEO IRIMO AMAKURU ARAMBUYE

- Advertisement -

Hari amakuru UMUSEKE ufite ko Meya Kambogo yazize agasuzuguro no kudahuza n’abo bakorana ku buryo ubwumvikane bwari bumaze kuba ihurizo.

Mu bitumye yeguzwa kandi harimo ibidasanzwe byabaye mu ishyingurwa ry’abahitanywe n’ibiza mu minsi ishize.

Ubwo hashyingurwaga abahitanywe n’ibiza mu Karere ka Rubavu abantu batunguwe no kuba harabayeho amakosa akomeye, aho umuntu yajyaga gushyingura uwe bareba mu isanduku bagasanga bamwibeshyeho.

Byakuruwe n’umukecuru wavuze ko atashyingura umwana we atabanje kumusezera, bagipfundura isanduku basanga harimo umukecuru.

Byabaye ngombwa ko n’izindi sanduku zipfundurwa buri muntu akareba uwo mu muryango we agiye gushyingura, batungurwa no kuba amazina ari ku musaraba uri ku isanduku atandukanye n’abitabye Imana bari mu isanduku.

Abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente , Umugaba w’Ingabo n’abandi bagaye Meya Kambogo bamwereka ko asebeje ubuyobozi imbere y’abaturage.

Hari ikibazo kandi cya bamwe mu bahitanwe n’ibiza bashyinguwe mu biringiti maze akabwira abayobozi bamukuriye ko bashyinguwe mu masanduku.

Hiyongereyeho n’ibindi bibazo byo kutumvikana n’abo bakorana ku buryo akazi kasaga nk’akahagaze mu Karere ka Rubavu.

Byari bigeze ku rwego aho Meya Kambogo wazanywe na Gatabazi Jean Marie Vianney wahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu adakorana na Gitifu w’Akarere ndetse n’abandi bayobozi.

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Rubavu, Dr Ignace Kabano yabwiye UMUSEKE ko mu gihe cya vuba hasohoka itangazo rigena ufata inshingano zo kuyobora Akarere ka Rubavu.

Kambogo Ildephonse yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu mu Ugushyingo 2021, atowe n’abajyanama bagenzi be ku majwi 256.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW