Moses Turahirwa wambika abifite yitabye urukiko 

Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Gicurasi 2023,yitabye Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kugira ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha birimo icyo gukoresha inyandiko mpimbano n’ibiyobyabwenge.

Uyu munyamideli ari kunganirwa n’abanyamategeko babiri .

Mu cyumba cy’iburanusha Turahirwa yemeye icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, avuga ko yanywaga urumogi ari mu Butaliyani mu gihe cyigera ku myaka ibiri yamazeyo.

Yemera ko anatabwa muri yombi yafatanywe urumogi iwe, icyakora ngo ishati rwasanzwemo yari atarayambara na rimwe, ku buryo atazi uko rwahageze.

Kuwa 28 Mata nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwataye muri yombi Turahirwa Moses uzwiho gukora imyambaro yambarwa n’abakomeye.

Mu iburanisha , Ubushinjacyaha bwavuze ko bwagejeje Turahirwa mu rukiko aregwa icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge kuko mu isuzumwa yakorewe bamusanzemo ikiyobyabwenge cy’urumogi ku kigero cya 321.

Ubushinjacyaha bwavuze ko mu gusaka urugo rwa Turahirwa, basanze agapfunyika k’urumogi mu ishati yari mu nzu ye.

Mu kwiregura, Turahirwa yavuze ko yaryozwa icyaha cyo kunywa urumogi igihe yarunywereye mu Rwanda gusa.

- Advertisement -

Ku gapfunyika k’urumogi rwasanzwe iwe, Turahirwa yavuze ko atazi uko rwahageze, icyakora ngo akeka ko ari urwo yavanye mu Butaliyani atabizi kuko rwasanzwe mu ishati itarambarwa na rimwe.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, bumukurikiranyeho guhindura passport yahawe n’Urwego rwa Leta, agashyiraho amakuru y’uko yahinduriwe igitsina n’itariki y’amavuko.

Ku ruhande rwa Turahirwa yahakanye avuga ko atigeze ahindura urwandiko rwe rw’inzira.

Yavuze ko nta kigaragaza ko ari urwandiko rwe rw’inzira yahinduye, ahubwo icyabayeho ari uko yafashe kopi yarwo, akuraho bimwe mu biruranga. Bijyane na Filimi ari gutegura.

Yemereye urukiko ko ari gutegura filime yise ‘Kwanda season one ’ igaragaramo iyo shusho, ko nta hantu yigeze akoresha iyi kopi yahinduye, ayiyitirira.

Moses yabajijwe niba atemera ko guhindura urwandiko rw’inzira bigize icyaha, avuga ko yayishyize ku mbuga nkoranyambaga ya Instagram ariko akayisiba kuko byaje guteza ikibazo .

Yagaragaje ko kuba yari yasibye nimero z’icyo cyangombwa, yumva bidakwiye kuba icyaha.

Uwunganira Turahirwa Me Bayisabe Irene , yavuze ko itegeko rihana umuntu wakoze inyandiko mpimbano risobanutse bityo ko umukiliya we icyo yahinduye ari kopi y’urwandiko rwe rw’inzira aho guhindura urwandiko rw’inzira nyirizina.

Ku cyo gukoresha ibiyobyabwenge, Me Bayisabe yavuze ko ibyo Turahirwa yasanzwemo ari ibyo yanyoye akiri mu Butaliyani, kandi ari ibintu yiyemerera, bityo ko urukiko rukwiye kubishingiraho rumurekura agakurikiranwa adafunze.

Ubushinjacyaha bwasabiye  Turahirwa  gufungwa by’agateganyo mu minsi 30, mu gihe iperereza rigikomeje.

Turahirwa yasabye kurekurwa akaburana ari hanze, agatanga inzu y’imideli ya Moshions nk’ingwate ifite agaciro karenga miliyari eshatu ndetse Se na mushiki we bemera kumwishingira kugira ngo Urukiko rumurekure, aburane adafunze.

Me Dr Asiimwe Frank nawe wunganira Turahirwa, yibukije Urukiko ko rukwiye kurebera ku kuba umukiliya wabo ari ubwa mbere akurikiranyweho ibyaha ibyo aribyo byose, rukamurekura.

Icyemezo cya ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kizatangazwa ku wa 15 Gicurasi 2023.

 

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW