Ubu bufasha bw’ibiribwa abikorera bo mu Karere ka Muhanga, babuhaye mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Perezida wa PSF mu Karere ka Muhanga, Kimonyo Juvénal avuga ko buri mwaka iyo bibuka, batekereza ku bo Jenoside yakorewe abatutsi yagizeho ingaruka zikomeye babura ibasiga ari ibisenzegeri.
Yagize ati “Buri gihe iyo twibuka turemera bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye, bamwe tukaboroza abandi tukabaha ibibatunga.”
Kimonyo avuga ko babanza kubiganiraho n’Ubuyobozi bw’Akarere, kugira ngo bubahitiremo ababaye kurusha abandi.
Ati “Hari abo twubakira, hari n’abo dusanira inzu tureba igikenewe kurusha ikindi kuko hari n’abo twongerera igishoro.”
Mukakigeli Jeanne umwe mu barokotse avuga ko iyo abikorera bataza kubetekerezaho uyu munsi ngo babahe ibiryo bamwe bari kubwirirwa abandi bakaburara.
Mukakigeli yavuze ko muri byinshi Ubuyobozi bwabafashije bashimira uyu munsi harimo kububakira inzu nziza ariko kugira icyo baziriramo kikaba ikindi kibazo kibagoye.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko abikorera ari inkingi ikomeye bafite, kandi ko bazakomeza kwita ku barokotse Jenoside batishohoye by’umwihariko nubwo batasimbura ababo bazize Jenoside, ariko ko bagerageza kuziba icyuho.
- Advertisement -
Mayor Kayitare yavuze ko kuremera uwarokotse utishoboye muri iki gihe cyo kwibuka, ari igikorwa cy’ingenzi.
Ati “Aha batujwe siho bari bari mbere ya Jenoside abenshi muri aba twatuje ni abanyentege nke kandi iyo kwibuka Jenoside hageze barushaho gusubira inyuma.”
Hashize igihe abatuye muri uyu Mudugudu wa Kabingo, basaba inzego z’Ubuyobozi kubashakira amasambu bahinga n’aho bororera kuko nta metero nimwe y’ubutaka bashyiramo n’uturima tw’igikoni usibye ahateretse izo nzu.
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko burimo gushakira aba baturage icyabatunga igihe kirekire gusa bukavuga ko abasaza n’abakecuru bwabashyize muri gahunda y’abaturage bafata ingoboka, abato bakazajya bakora muri VUP.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga