Muhanga: Hari ibigo by’amashuri bifite umwanda n’imiyoborere idahwitse

Mu nama yaguye y’uburezi, hanenzwe bimwe mu bigo by’amashuri byagaragaweho umwanda ukabije n’imiyoborere idahwitse.
Banenze umwanda ukabije n’Imiyoborere idahwitse kuri bimwe mu bigo

Miri iyo nama Umuyobozi wungurije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga Mugabo Gilbert, yabanje kwerekana imbonerahamwe y’ibyo ubugenzuzi bwagaragaje mu bigo bitandukanye.

Mugabo avuga ko mu Ishuri ribanza rya Bulinga, riherereye mu Kagari ka Nyagasozi Umurenge wa Mushishiro ko ibikoresho abana bariraho byanduye cyane, ndetse n’icyumba abarimu bateguriramo amasomo, bahasanze umwanda ukabije.

Mugabo yavuze ko  uyu  umwanda kandi wagaragaye mu Ishuri ribanza rya Ngarama riherereye mu Murenge wa Kabacuzi.

Ati “Umukozi ushinzwe gutegurira amafunguro abanyeshuri twasanze afite umwanda kuva ku birenge ukageza ku mutwe, n’aho atekera hasa nabi.”

Uyu Muyobozi avuga ko  usibye umwanda wagaragaye, hakorwa igenzura hari ibindi bigo by’amashuri basanze abana bata amasomo, bakarema amasoko.

Ubuyobozi buvuga kandi ko hari bamwe mu bayobozi bakoresheje nabi umutungo w’ikigo.

Hari kandi na rimwe mu ishuri riha kawunga abanyeshuri kuva kuwa mbere kugeza ku Cyumweru.

Hakaba hari n’abana birirwa muri za santeri, bakanga gukurikira amasomo.

- Advertisement -

Mugabo ati “Birababaje kubona abana bahera kuwa mbere, barya umutsima wa kawunga bakageza ku cyumweru.”

Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Bulinga Ndagijimana Jean de Dieu umwe mu bo iyi nama yagarutseho, avuga ko ibyo ubugenzuzi bwanenze ari ukuri ariko ko ari isahani abana bariraho zishaje kandi bakaba barazihawe  n’ababyeyi babo.

Ati “Kuba babinenze, tugiye kureba uko tubikosora tubagurire ibindi.”

Ku byerekeye umwanda basanze mu cyumba cy’abarimu ari imbaho bahashyize kuko nta handi bari  bafite babibika.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yabwiye aba bayobozi ko ari ngombwa ukaba n’umuco mwiza wo kunenga ahagaragaye intege nkeya hagamijwe kugira ngo hakosoke.

Ati “Ntabwo dukwiriye gutinda ku bibazo ahubwo ibi bigomba kuduha imbaraga zo gufata ingamba zuko ireme ry’uburezi rirushaho kugenda neza.”

Kayitare avuga ko  iyi nama itacukumbuye byimbitse ku bijyanye n’amasomo ndetse n’uko abanyeshuri bagiye batsinda.

Yavuze ko ikibazo nyamukuru ari icy’imiyoborere ya bamwe mu bashinzwe Uburezi mu nzego z’ibanze.

Ati “Ingaruka z’imyitwarire mibi y’Umuyobozi w’Ishuri zigera ku mwana, ku Muryango no ku Gihugu.”

Cyakora yashimye bamwe mu bayobozi batsindishije neza, kandi mu bigo bayoboye hakaba hataragaraye umwanda, asaba ko abavugwa bakwiriye kubigiraho.

Imibare itangwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga yerekana ko umwaka ushize wa 2022 abana 511 bataye ishuri.

Gusa Kayitare akavuga ko uyu mwaka wa 2023  umubare w’abari baritaye wagabanutse, bakaba bageze ku bana 179 gusa.

Visi Meya Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga Mugabo Gilbert

Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Bulinga Ndagijimana Jean de Dieu umwe mu banenzwe

Mayor Kayitare Jacqueline yashimiye bamwe mu bayobozi bagaragaje imitsindire myiza

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga