Muhanga: Imiryango itari iya Leta yasabwe kuzamura iterambere ry’icyaro

Abakorera Imiryango itari iya Leta mu Karere ka Muhanga, babasabye kwegereza ibikorwa abatuye mu Cyaro bakareka kubyiganira mu Mujyi.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yasabye Imiryango itari iya Leta kwegereza ibikorwa abatuye mu Cyaro

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yabivuze ku mugoroba wo ku wa kabiri ubwo yatangizaga Imurikabikorwa ry’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ryaka karere.

Kayitare avuga ko bafite imiryango itari iya Leta igera kuri 60, gusa 45 muri yo niyo yatangije Imurikabikorwa.

Kayitare akavuga ko Imiryango myinshi muri iyo usanga ibyiganira mu Mujyi kuruta uko yakwegereza abatuye mu bice by’icyaro ibikorwa bibateza imbere.

Ati: “Abo mu Miryango itari iya Leta bakunze kwibanda hano mu Mujyi, ibi bigira ingaruka ku baturage batuye mu Mirenge ya kure.”

Mayor yavuze ko mu buryo bwiza bwo guteza imbere abaturage ari ukubegereza ibikorwa kuko iyo babyiganiye mu Mujyi bituma amahirwe atagera ku batuye mu byaro kugira ngo ayo mahirwe asaranganywe mu baturage bacu batuye Akarere kose.

Ati: “Twifuza ko imbaraga zabonetse harimo n’ibikorwa by’iyi Miryango itari iya Leta bigera kure kuko hose ni nyabagendwa.”

Cyakora Kayitare yashimiye imwe mu Miryango itari iya Leta yabashije kwimurira ibiro byayo mu Murenge wa Kabacuzi, asaba ko n’abandi basigaye batera ikirenge mu cyabo bagakorera mu cyaro.

Bikorimana Josianne umwe mu rubyiruko rwitabiriye imurikabikorwa, avuga ko  ari ubwa mbere abonye ibijyanye n’Umuco gakondo bimurikwa, akavuga ko urusyo n’ ingasire yabyumvaga nk’umugani w’Ikinyarwanda.

- Advertisement -

Ati: “Imurikabikorwa ribereye no mu cyaro byafasha urubyiruko rwinshi kumenya amateka yacu ashingiye ku muco.”

Hamuritswe imiheto, inanga n’ibindi byinshi bijyanye n’umuco Nyarwanda wo hambere

Perezida w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere, Terimbere Innocent avuga ko hari abanga kujya gukorera mu  cyaro bagaterwa impungenge n’umubare munini w’amafaranga bazakoresha bajya cyangwa bava mu Mirenge y’icyaro.

Ati: “Numva abo muri iyi Miryango bashyirwa mu byiciro, abafite ubushobozi bukeya bakemererwa gukorera mu Mujyi, abafite bwinshi bakajya mu cyaro.”

Terimbere yongeyeho ko niba umuturage ari ku isonga kandi akaba ariwe inzego zose zishyize imbere, bamwegereza ibikorwa bizamura ubukungu bwe.

Terimbere yavuze ko bagiye kubinoza kugira ngo ibikorwa by’iyi Miryango bigere mu Murenge wa Nyabinoni, Rongi, Kiyumba na Kibangu kuko ariyo itarimo ibikorwa byinshi ugereranyije n’ibiri mu yindi Mirenge  8  isigaye.

Muri iri murikabikorwa urubyiruko rwo mu Mujyi rwatewe amatsiko no kubona ibirebana n’umuco gakondo kuko ibyinshi byashyizwe mu bigomba kumurikwa.

Imurikabikorwa ry’abikorera ryari rimaze imyaka 2 ritaba kubera icyorezo cya COVID 19.

Perezida wa JADF mu Karere ka Muhanga Terimbere Innocent yemera ko izo ntege nkeya zihari ariko ko bagiye kubinoza

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.