Ngoma: Abaturage babyiganiye gufata udukingirizo tw’ubuntu

Abaturage bo Murenge wa Sake, Akarere ka Ngoma batanguranwe udukingirizo RBC itanga, ni mu gikorwa cy’Ubukangurambaga bugamije guhindura imyumvire ku cyorezo cya SIDA, harimo no guha udukingirizo abaturage badukeneye.

Abiganjemo Urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa bahatanaga bashaka udukingirizo

Abiganjemo Urubyiruko rw’abahungu, abakobwa, abagabo n’abagore batonze umurongo, abandi banga kuwubahiriza bagahatana bashaka kutwambura abakozi ba RBC.

Uru rubyiruko ruvuga ko muri iyi Santeri hakunze kuboneka abakora umwuga w’uburaya, benshi bamwe babura udukingirizo bagakora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Sindayigaya Prosper umwe muri uru rubyiruko ati “Udukingirizo ducururizwa mu maduka turahenda, utwo mu Kigo Nderabuzima ni iyanga ugereranyije n’abadukeneye.”

Nzabandora Félix avuga ko ipaki irimo udukingirizo 4 ayikoresha mu minsi 4 ikaba irangiye.

Ati “Uyu Murenge wa Sake uhana imbibi ni uwa Rukumberi, Jarama, Zaza na Gashanda. abenshi mu bakora uburaya niho baturuka.”

Muhawenimana Claudine avuga ko amaze umwanya ategereje ko RBC igeza udukingirizo aho atuye kuko utwo aheruka guhabwa hashize igihe turangiye.

Ati “Bampaye utuzamara ibyumweru 2, gusa iyo turangiye abakiliya baraza bagakoreraho nta gakingirizo. Gusa iyo bigenze gutyo buca nageze kwa Muganga kwipimisha kugira ngo ndebe ko ntanduye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Sake Ndaruhutse Jean de Dieu anenga bamwe mu rubyiruko banga gukura amaboko mu mifuka bagahitamo kwishora mu mibonano mpuzabitsina irimo n’idakingiye.

- Advertisement -

Ati “Iyo urubyiruko rwagiye mu kazi, umwanya wo kujya mu busambanyi no mu biyobyabwenge ntabwo  bawubona.”

Umukozi ushinzwe ibikorwa by’urubyiruko muri AHF Rwanda Ndungutse Bikorimana avuga ko ubukangurambaga bwo kwirinda Virusi itera SIDA bumaze gutinyura urubyiruko ndetse n’abakuze bagiraga ipfunwe ryo kwakira udukingirizo mu ruhame.

Yagize ati “Mwabonye ukuntu batanguranwaga udukingirizo, ibi birerekana ko batangiye gusobanukirwa n’ububi bwa Virusi itera SIDA.”

Muri uyu Murenge wa Sake RBC yatanze amapaki arenga ibihumbi 10 y’udukingirizo, ibyiciro by’imyaka yose byitabiriye ubukangurambaga.

Wabonaga bafite ubushake bwo guhabwa udukingirizo
Muhawenimana Claudine avuga ko udukingirizo ahawe tuzarangiza icyumweru
Gitifu w’Umurenge wa Sake Ndaruhutse Jean de Dieu yanenze urubyiruko rwishora mu busambanyi
Umukozi ushinzwe ibikorwa by’urubyiruko muri AHF Rwanda Ndungutse Bikorimana

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Ngoma