Kigali: Yasanzwe mu mugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, umusore ukiri muto yasanzwe yiyahuye akoresheje umugozi.

Umusore w’imyaka 29 wo mu Murenge wa Nyakabanda, yiyahuye akoresheje umugozi

Ku Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2023 mu masaha y’amanywa, mu Murenge wa Nyakabanda hagaragaye umurambo w’umusore ukiri muto birakekwa ko yiyahuye akoresheje umugozi.

Aya makuru yamenyekanye Saa tanu n’igice z’amanywa, ubwo uwitwa Nzabonimpa Pacifique w’imyaka 29 yasanzwe mu mugozi yapfuye.

Uyu musore wabanaga n’umubyeyi we umwe gusa, umubyeyi we ni we wamubonye mu gihe yari avuye mu masengesho ahita aca umugozi ndetse anatabaza abaturanyi. Ibi byabereye mu Akagari ka Munanira II, Umudugudu wa Mucyuranyana.

N’ubwo hatabajwe abaturanyi ariko, Nzabonimpa we yari yamaze gushiramo umwuka nk’uko byaje kwemezwa n’abaganga bazanye n’imbangukiragutabara (Ambulance).

Inzego z’Ibanze ndetse n’iz’Umutekano zahageze, zemeza ko umurambo wa Nyakwigendera ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru.

Hirya no hino mu Gihugu hakomeje kugaragara ubwiyahuzi bwa hato na hato, ariko igitera impungenge ni uko ari mu bakiri bato.

UMUSEKE.RW