Nyamasheke: Akarere gakomeje guhangana n’igwingira mu bana ryibasiye abarenga 2000

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
Ibiro by'Akarere ka Nyamasheke

Ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi mu bana ni kimwe mu bihangayikishije inzego zinyuranye, aho zikomeje gushaka ibisubizo byo kukirandura burundu binyuze mu bufatanye bw’inzego zose za leta, abafatanyabikorwa n’ababyeyi.

Ibiro by’Akarere ka Nyamasheke

Ku wa 24 Mata 2023 Ubuyobozi bw’Akarere Nyamasheke, mu ntara y’Iburengerazuba nyuma yo kwisuzuma bwasanze abana bagwingiye ari 2,027 naho abafite imirire mibi ari 376, hamaze gukira abagera kuri 284.

Ubu buyobozi bwatangarije UMUSEKE ko hari gahunda nyishi zashyizweho mu rwego rwo gukomeza kurwanya igwngira n’imirire mibi mu bana.

Mukamasabo Apolonie, Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke yagize ati “Binyuze mu budasa twise mwana ukundwa, mu kugabanya ubugwingire duha abana amata n’indyo yuzuye.”

Mayor Mukamasabo akomeza avuga ko bagenzura imikurire y’abana bose abo basanze bafite ikibazo hakongerwa imbaraga mu kubitaho.

Ati “Buri kwezi turapima abana bose kugira ngo dukomeze gukumira, uwo dusanze arwaye imirire mibi n’igwingira dutangira kumukurikirana. Muri buri mudugudu dufitemo abakorerabusha n’abajyanama b’ubuzima icumi”.

Mu karere ka Nyamasheke mu mirenge yose uko ari 15  habarurwa abana bari munsi y’imyaka ibiri 5,970, abari hagati y’imyaka 2-3 bari mu ngo mbonezamikurire 1,764  z’ababyeyi n’izindi 4 z’ikitegererezo bakurikirinwamo bagaburirwa indyo yuzuye, no kubitaho muri rusange.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ I NYAMASHEKE.