Abaturage batuye mu Mudugudu wa Kabisine, mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Rwabicuma, mu Karere ka Nyanza baratabariza umusaza warembeye mu nzu yawenyine kuko atakibana n’umugore we basezeranye.
Pascal Ngirumpatse afite imyaka 93 y’amavuko, atuye mu mudugudu wa Kabisine mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza.
Muzehe avuga ko amaze imyaka 15 yibana mu nzu wenyine, ikindi avuga ko afite uburwayi.
Ati “Mfite uburwayi, mpozamo igitenge kuko iyo nambaye ipantalo irantoneka….”
Muzehe bigaragara ko yarembeye mu nzu kubona ibyo arya no kwitabwaho biragoye, bisaba umuhisi n’umugenzi n’undi mugiraneza wabyiyemeje ariko na we bikagaragara ko ari nta mikoro afite.
UMUSEKE wasuye uriya musaza iwe, twasanze arya irindazi ari mu nzu wenyine.
Ati “Nifuza ko nabona icyo ndya nkashyira mu nda.”
Muzehe Ngirumpatse afite imitungo itimukanwa, ariko nta burenganzira ayifiteho.
Ati “Nashatse kugurisha ngo nivuze umugore aranga yigira kabutindi, kuko mfite inzu, imirima, ishyamba n’ibindi ariko umugore wantaye yanze ko hari icyagurishwa ngo nivuze kuko nasezeranye, kandi ari itegeko rya leta nubahirizaga.”
- Advertisement -
Rebecca Nyirabucyeye washakanye n’uyu musaza ibyo kugurisha imitungo, ndetse no kuba leta yamuha gatanya ntabikozwa kandi avuga ko igenda rye nawe atari we wabiteye.
Ati “Yaranyirukanye kugeza naho nahazaga agakinga imvura yagwa nkugama ku gasozi, njye ntacyo namukoreye ariko yarananiye.”
Ku ruhande rw’abaturanyi b’uyu musaza…
Umwe yagize ati “Muzehe abayeho nabi cyane ntacyo kurya…”
Undi na we yagize ati “Uyu musaza yabanye n’umugore we barasezerana, ariko igihe kiragera aramuta kandi ari umurwayi ndetse yanamutwaye icyangombwa cy’ubutaka kuko ubu ntacyo yemerewe kugurisha. Ubu hategerejwe ko apfa ngo maze uwo mugore aze yitwarire imitungo.”
Abaturage barasaba leta ko yafasha umusaza agahabwa uburenganzira mu bye byaba byiza akanahabwa gatanya, kuko ubu ngo yagakwiye kuba yaragiye kwivuza i Butare, ariko yabuze ubushobozi.
Iki kibazo si gishya mu buyobozi bw’akarere ka Nyanza. Ntazinda Erasme ukayobora atanga umurongo wo kugikemura bitarenze icyumweru.
Yagize ati “Umusaza umugore we yaramutaye, natwe ikibazo tukijyamo twavuganye n’umugore abonana n’Umurenge kugira ngo afate inshingano zo kuvuza umugabo we, kuko ari na we ufite imitungo ariko ntiyabikoze, gusa ubu muri iki cyumweru arajyanwa kwa muganga.”
Nubwo uyu musaza bigaragara ko afite uburwayi, icyarimwe n’intege nke abo bireba bakwiyemeza kumujyana kwa muganga bakwiye no gutekereza icyamutunga n’uwajya kumurwaza.
Umugore babyaranye umwana umwe ntakozwa kugurisha bimwe mu byo umusaza afite, gusa umusaza avuga ko ikibazo cye yakigejeje ku nzego zitandukanye ntizamwumva ahubwo zumvira umugore we.
Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza