Nyaruguru: Hatangijwe “Club” igamije guteza imbere impano abaturage bifitemo

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru bwatangaje ko  bwatangije “Club” shya igamije guteza imbere impano abaturage bifitemo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Murwanashyaka Emmanuel

Mu karere ka Nyaruguru ku mugaragaro  hatangijwe “Club” nshya yiswe “Kibeho Holy Land Triathlon” hagamijwe guteza imbere impano abaturage bifitemo

Ubusanzwe Triathlon ni irushanwa rikorwa mu byiciro bitatu aribyo gusiganwa n’amaguru, kunyonga igare no koga mu mazi.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Murwanashyaka Emmanuel avuga ko iriya “Club” shya yatangijwe abaturage bakwiye kuyitabira

Ati “Ndasaba abaturage by’umwihariko urubyiruko gukomeza kwitabira imikino ya Triathlon kuko ndabizeza ko Kibeho Holy Land Triathlon twe nk’ubuyobozi tuzayishyigikira mu rwego rwo guteza imbere imikino.”

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyaruguru bavuga ko iyi “Club” igiye kubafasha ibintu byinshi bitandukanye

Uwitwa Emmanuel Hagenimana yagize ati “Uretse ko tugize amahirwe kuba abafite impano yo kunyonga igare ko bizajya byoroha kuyerekana ubu uzajya agenda i Nyaruguru ayo marushanwa ari kuba azajya abona Nyaruguru igendwa koko.”

Undi witwa Dusenge Patrick usanzwe ukora akazi ku bucuruzi nawe yagize ati “Twe dufashijwe byibura kwiyongera kw’abatugurira ibyo ducuruza kuko ndabizi abazajya bitabira kureba imikino inaha, bazajya batugana batugurire.”

Biteganyijwe ko abakinnyi bazatoranwa bazaba hamwe.

- Advertisement -

Akarere ka Nyaruguru kishimira ibikorwa byinshi bitandukanye birimo umuhanda wa Kaburimbo, ibitaro bya Munini n’ibindi bagejejweho n’umukuru w’igihugu, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyaruguru