Biciye ku gitego cya rutahizamu wa Rayon Sports, Willy Essomba Onana, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Mukura Victory Sport igitego 1-1, biyihesha itike yo kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro.
Ni umukino watangiye Saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium. Abakunzi b’ikipe ya rubanda, bari bagerageje kuza kuyishyigikira n’ubwo kwinjira byari ingume kubera ibiciro.
Amakipe yombi yacunganye mu minota 45 y’igice cya Mbere, kirangira nta yibashije kubona izamu ry’indi n’ubwo Mukura VS yanyuzagamo ikarema uburyo butagize icyo butanga.
Igice cya Kabiri, Rayon Sports yaje ifite inyota yo kubona igitego kurusha Mukura VS.
Mu guhererekanya neza kwa Osaluwe, Ojera na Esenu, byatumye iyi kipe itangira kwima umupira Mukura ndetse iyisanga mu gice cya yo itangira kuyikoresherezayo amakosa.
Ku munota wa 62, ni bwo Onana yabonye Rayon igitego ku mupira yatereye kure, Sebwato Nicolas ntiyabasha kuwukoraho uruhukira mu rushundura.
Icyari gikurikiyeho, ni ugucunga iki gitego cyangwa hagashakwa ikindi.
N’ubwo Mukura yagerageje gusatira biciye Iradukunda Elie Tatu, ariko kubona ibitego bisezerera Rayon Sports byakomeje kuba ingume.
Mu gukomeza gusatira, Nsabimana Emmanuel yishyuriye Mukura VS ku munota wa nyuma, ku mupira yateye, umunyezamu Adolphe awubona ujya mu izamu ariko ntabwo iki gitego cyari gihagije.
- Advertisement -
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, bituma Rayon Sports isezerera Mukura ku giteranyo cy’ibitego 4-3 mu mikino yombi.
Iyi kipe irategereza izasezerera indi hagati ya Kiyovu Sports na APR FC, zizakina ejo kuri Kigali Pelé Stadium Saa Cyenda z’amanywa.
UMUSEKE.RW