P. Kagame agaragaza ubushake bwo gukemura ibibazo bya Congo – João Lourenço

Perezida wa Angola, João Lourenço, akaba n’umuhuza mu bibazo by’umutekano muri RD.Congo, yatangaje ko umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Congo utagera ku ntambara, avuga ko Kagame agaragaza ubushake mu kurangiza iki kibazo.

João Lourenço, Perezida wa Angola hagati ya Perezida Paul Kagame na Perezida Felix Tshisekedi, i Luanda tariki 06 /07/2022

Kenshi abategetsi b’i Kinshasa bashinja u Rwanda gutera igihugu cyabo runyuze mu mutwe wa M23, ndetse bakavuga ko bo bagaragaza ubushake mu gukurikiza ibyemezo by’i Luanda n’i Nairobi, bagakunda kuvuga ko u Rwanda rushaka intambara.

Mu kiganiro Perezida wa Angola, João Lourenço yahaye Television France 24, baganiriye ku mutekano muke mu Karere k’Ibiyaga Bigari no ku bindi bibazo byugarije isi muri iki gihe.

João Lourenço avuga ko umuhate we mu guhuza Congo n’u Rwanda yizeye ko uzagera ku gisubizo kirambye, mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.

Uyu mutegetsi yashimangiye ko nubwo u Rwanda na Congo umubano utifashe neza, bitavukamo intambara.

Ati “Ndakeka ko ibyo bitazaba. Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo twirinde ko bigera aho u Rwanda na RDC birwana.”

Kuri ubu muri Congo hari kurangwa n’agahenge nyuma yaho umutwe wa M23 uhanganye bikomeye n’ingabo za Leta, FARDC wemeye guhagarika imirwano.

Perezida wa Angola, Joao Lorenco yasobanuye ko umutwe wa M23 wamaze koko kwemera gushyira hasi intwaro ndetse uzazamburwa, hakarebwa aho bajya.

Ati “Tuzi ko kugeza ubu M23 yemeye guhagarika imirwano, hari ikindi cyiciro cya kabiri kitaratangira ariko ntabwo ari bo bonyine babiteye nka M23 ahubwo n’igihugu cya RDC ubwacyo birakireba, icyiciro gikurikiyeho nk’uko biri mu masezerano ya Luanda, ni uguhuriza hamwe ingabo za M23.”

- Advertisement -

Yavuze ko Perezida Paul Kagame agaragaza ubushake bwo kurangiza ibibazo biri muri Congo, kubera ko ngo ni we wafashije Angola kuvugana n’abayobozi ba M23.

Mu rwego rwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo, Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba kohereje ingabo muri Congo.

Icyakora umugaaba mukuru wazo aheruka gutangaza ko atakibashije izo nshingano, ashinja Congo kumubangamira no kudaha agaciro ingabo zoherejwe.

Lorenco yavuze ko igihugu cye  cyiteguye kugarura amahoro muri Congo bityo ko cyizohereza abasirikare 500 kugira ngo umugambi ugerweho.

Uyu mutegetsi avuga ko igikenewe cyane ubu ari kongera imbaraga mu kugarura amahoro, kandi  abayobozi ba Congo na bo biteguye gutera iyo ntambwe.

Congo mu bihe bitandukanye yakomeje kwijundika u Rwanda, irushinja gufasha umutwe wa M23 no gushaka guhungabanya umutekano wayo. Ibintu byamaganiwe kure kenshi n’impande zombi.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi, aheruka kwerura ko atazigera na mba ashyigikira Ibiganiro hagati y’umutwe wa M23 na Leta ayoboye.

M23 na yo ivuga ko mu gihe cyose Leta itazemera ko bajya ku meza y’ibiganiro, itazahagarika icyo barwanira.

Tshisekedi yavuze ku Rwanda mu nama y’i Bujumbura

TUYISHMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW