Padiri Wenceslas Munyeshyaka yirukanwe mu mirimo ya Kiliziya

Mu itangazo UMUSEKE ufitiye kopi rishimangira ko Nyirubutungane Papa Francis yirukanye burundu ku mirimo Padiri Wenceslas Munyeshyaka.

Padiri Wenceslas Munyeshyaka yirukanwe mu mirimo yose ya Kiliziya

Ni Itangazo ryagiye hanze ku wa 2 Gicurasi 2023 ryashyizweho umukono na Nyiricyubahiro Musenyeri Christian Nourrichard Umushumba wa Diyoseze ya Evreux uyu Padiri Munyeshyaka Wenceslas yakoreragamo ubutumwa.

Rivuga ko Nyirubutungane Papa Francois yabihaye umugisha kuwa 23 Werurwe 2023 ariko iyo Diyoseze ya Evreux ikaribona ku cyumweru gishize.

Muri iryo tangazo rivuga ko Papa ku mategeko agenga Kiliziya yirukanye burundu Padiri Munyeshyaka Wenceslas mu Muryango Mugari w’Abihaye Imana Gatolika ndetse asaba ko nta zindi nshingano cyangwa imirimo yazongera kuyikoramo cyangwa ngo ayiyitirire.

Rigira riti” Padiri Wenceslas Munyeshyaka ahagaritswe ku nshingano zose zijyanye n’umuhamagaro w’ubusasaridoti, yambuwe uburenganzira bwose bujyanye n’uyu muhamagaro, yirukanywe kandi ntashobora kongera gukora nk’umusasaridoti wacu. Agomba kwirinda inzira zose zimugaragaza nk’uko yari asanzwe azwi muri uyu muhamagaro.”

Padiri Munyeshyaka Wenceslas ni Umunyarwanda wahungiye mu Bufaransa. Akekwaho kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ageze mu Bufaransa yakomeje gukora umurimo w’Ubupadiri muri Paruwasi zitandukanye.

Padiri Wenceslas Munyeshyaka yasabye kuba impunzi ya Politiki, kuva yagera mu Bufaransa mu 1994. Amaze imyaka ibiri muri icyo gihugu, yakiriwe muri Diyosezi ya Évreux.

JEAN CLAUDE BAZATSINDA / UMUSEKE RW

- Advertisement -