Pasiteri wigisha ko ari we Yezu Christu uvugwa muri Bibiliya yitabye Polisi

Umugabo wigisha ijambo ry’Imana muri Kenya yitabye Polisi mu bikorwa byayo byo gushakisha abihayimana bashidikanywaho n’amadini yigisha ubuhezanguni.

Pasiteri witwa Eliud Wekesa w’imyaka 42

Pasiteri witwa Eliud Wekesa w’imyaka 42, uzwi cyane nka “Jesus of Tongaren”, akaba ayobora urusengero rwitwa New Jerusalem, ku wa Kabiri yitabye Polisi imuhata ibibazo ku nyigisho ze zikemangwa.

Uyu mugabo yigisha abayoboke be kwemera ko ari we Nyagasani Yezu uvugwa muri Bibiliya.

Wekesa yashyizeho Intumwa 12 aziha amazina akomoka mu muryango wa Jacob (Yakobo) uvugwa muri Bibiliya.

Kuri uyu wa Gatatu yitabye Polisi yo mu gace ka Bungoma.

Pasiteri avuga ko nta kintu kibi yakoze cyatuma hajyaho impapuro zo kumufata, avuga ko yigisha ijambo ry’Imana agakwirakwiza ubutumwa bwiza.

Kenya yaguye mu kantu ubwo abantu 133 byamenyekanaga ko biyicishije inzara kubera inyigisho za Pasiteri witwa Paul Mackenzie, uyu akaba ari umuyobozi w’urusengero rwitwa Good News International Church ruri ahitwa Kilifi.

Mackenzie ashinjwa kuba ari we wicishije bariya bantu kubera inyigisho ze. Uretse abapfuye abanda benshi baburiwe irengero.

Perezida William Ruto yashyizeho Komisiyo yo gukora iperereza ku mfu za bariya bantu.

- Advertisement -

Ku wa Mbere Polisi yo mu gace ka Kwale yarokoye ubuzima bw’abantu 200 barimo abana 50 bari mu ishyamba bigakekwa ko bashimuswe ku mpamvu zijyanye n’amadini.

Uyu mugabo avuga ko ari Yezu Christu wa Tongaren
Kugeza ubu nta kosa Polisi irasanga mu nyigisho ze, kuko ngo abayoboke be 200 bakurikiza gahunda zisanzwe za Leta

BBC

UMUSEKE.RW