Perezida Kagame yihanganishije imiryango y’abantu 127 bishwe n’ibiza

Imibare mishya y’abishwe n’ibiza igeze ku 127, Perezida Paul Kagame yageneye imiryango yabo ubutumwa buyihanganisha.

Perezida Kagame yihanganoshije imiryango y’ababuriye ubuzima mu boza ndetse n’abakometse.

Ibiza byatewe n’imvura yaguye mu ntara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru, n’iy’Amajyepfo.

Iyi mvura yaguye mu ijoro itariki ya 02 rishyira iya 03 Gicurasi, 2023.

Uturere twibasiwe n’ibiza ni utwa Rubavu, Ngororero, Rutsiro, Nyabihu, Karongi, Gakenke, Burera, Musanze na Nyamagabe.

Ibikorwa by’ubutabazi birakomeje, abantu bamaze kumenyekana bahitanywe n’ibi biza ni 127.

Perezida Kagame yavuze ko ibikorwa by’ubutabazi kikomeje, anashimira ubufatanye no gutabarana abaturage bagaragaje.

MUHIRE Donatien / UMUSEKE.RW