Tshisekedi yahaye ukwezi ingabo za Africa y’Iburasirazuba ashinja kubana mu mahoro na M23

Perezida wa Congo, Antoine Felix Tshisekedi yayashinje ingabo za Africa y’Iburasirazuba kuba zibanye neza n’umutwe wa M23, avuga ko zidakor akazi kazijyanye.

Perezida Felix Tshisekedi ari kumwe na Perezida Mokgweetsi Masisi wa Botswana

BBC dukesha iyi nkuru yasubiye mu magambo y’Umukuru w’igihugu cya Congo.

Yagize ati “Mu bice bimwe na bimwe, hari umubano mwiza hagati y’ingabo z’Akarere (EAC Regional Force) n’ ‘ibyihebe bya M23’ (iyo nyito Congo ikoresha ivuga inyeshyamba za M23). Ibi ntabwo byari muri gahunda.”

Ingabo za bimw emu bihugu bigize umuryango wa Africa y’Iburasirazuba zagiye muri Congo “gufasha mu nzira yo gusubiza ibintu mu buryo”, no guhangana n’imitwe yitwaje intwaro igihe byaba ngombwa.

Perezida Tshisekedi yavuze ko ategereje koi zo ngabo za EAC zishyira inyeshyamba za M23 mu bigo (zikamburwa intwaro, ndetse zigasubira mu buzima busanzwe), ngo nibidakorwa bitarenze ukwezi kwa Gatandatu (Kamena 2023) zizasabwa kuva ku butaka bwa Congo.

Tshisekedi yanenze ubuyobozi bwa Kenya ku byo kwegura mu nshingano kwa Gen Jeff Nyagah wavuze ko Congo yamunanije.

Aya magambo Perezida Tshisekedi yayavugiye muri Bostwana, aho ari mu ruzinduko rw’akazi yatangiye ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 09 Gicurasi, 2023.

Mu nama yabereye muri Namibia mu mpera z’icyumweru gishize, umuryango wa SADC wemeye kohereza ingabo muri Congo Kinshasa, iki gihugu kikaba ari umunyamuryango wa SADC.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW