RIB yahakanye amakuru ashinja ruswa Minisitiri Munyangaju Aurore

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwanyomoje amakuru avuga ko rwaba rwataye muri yombi Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa bivugwa ko yaba akekwaho kwakira ruswa.

RIB yahakanye ko Minisitiri Munyangaju yaba yafatanywe indonke

Ku wa Mbere tariki 22 Gicurasi 2023 ku mbuga nkoranyambaga, byatangiriye mu migani ko  ku mugoroba w’iri joro ryakeye umwe mu bagize Guverinoma w’Umudamu w’Inzobe muremure yaba yafashwe yakira indonke.

Amakuru yandi yakurikiyeho, ni uko Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yaba yari afitanye gahunda n’umuntu wari bumuhe indonke bari bagombaga guhurira kuri Hilltop Hotel iherereye i Remera.

Bivugwa ko mu kuyakira ariko, Minisitiri atasohotse mu modoka ahubwo uwari uzanye iyo ndonke yamusanzemo ariko akaba yari yabanje kubwira inzego bireba ko afitanye gahunda n’uyu muyobozi.

Aya makuru akomeza avuga ko mu gihe barimo babara ayo mafaranga, haje abantu bari muri Toyota Hillux Vigo basaga n’abategereje kugira ngo bafatire mu cyuho uyu muyobozi kuko nta budahangarwa [mu gukurikiranwa n’Ubutabera] aba Minisitiri bagira ku buryo yari guhita afatwa.

Gusa nyuma y’ibi byose byavuzwe kuri Minisitiri Munyangaju, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwahakanye amakuru yose avuga ko rwaba rwamutaye muri yombi kubera iyo ndonke.

Dr Murangira B.Thierry uvugira RIB, yabwiye UMUSEKE ko ayo makuru atari yo kandi ko ntacyo uyu muyobozi akurikiranweho ndetse ari ibihuha.

Ati “Nta Minisitiri wafashwe yakira indonke. Ni ibihuha.”

Dr Murangira yakomeje avuga ko nta n’ikindi Minisitiri Munyangaju akurikiranyweho. Bisobanuye ko akomeje akazi ke uko bisanzwe.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW