Ruhango: Bibutse abapasiteri 81 bishwe baroshywe mu cyobo kimwe

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Hon Edda Mukabagwiza ashyira indabyo ahashyinguye abashumba 81 biciwe iGitwe
Abatuye i Gitwe, abahakomoka ndetse n’imiryango ifite ababo bahiciwe, bazinduwe no kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hibukwa by’umwihariko abari abashumba 81 b’Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa 7 biciwe muri ako gace.

Hon Edda Mukabagwiza ashyira indabyo ahashyinguye abashumba 81 biciwe i Gitwe

Iki gikorwa cyo kwibuka, cyabanjirijwe n’indirimbo ya 67 iri mu gitabo cyo gushimisha, abo bashumba babanje kuririmba mbere y’uko bicwa.

Indirimbo yashavuje benshi mu bari aho kuko abayiririmbye batigeze batinya urupfu bari bagiye kwicwa ahubwo bose bikirizanya bavuga bati “Abatoni b’umwami nimuze dusakaze hose umunezero wacu , turangururire rimwe dukikije intebe.”

Me Rutagengwa Vital watanze ikiganiro cy’amateka y’u Rwanda mbere, mu gihe na nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, avuga ko yari azi ko nta muntu wahungira mu Itorero, mu Kiliziya ngo ahicirwe.

Yavuze ko Jenoside itangira i Gitwe abo bakozi b’Imana 81 bigiriye inama yo guhungira muri iryo torero ry’abadivantisiti bizeye ko abo bakoranye bahuje umurimo bazabakiza inkota y’umwanzi.

Ati “Babanje kwica abagore n’abana babo 500 bari ahitwa kuri Duwani (Douane) barangije kubica bahita bajya kwica abandi bantu bari ku Buhanda.”

Me Rutagengwa avuga ko abicanyi bahise bafata imodoka y’ikigo cya (ESAPAG) bapakira abo bapasiteri bajya kubicira mu birometero 3 uvuye aho bari bihishe.

Ati “Babavanyemo imyambaro yose babakubita amahiri, imihini, n’ibindi bikoresho gakondo, usibye umukobwa wa Past Rugerinyange Amon ni we barashe.”

Yavuze ko abicaga Abatutsi batanguranwaga no kwizihiza Isabato, kuko bavaga kwica bakajya mu nsengero gusenga no kuririmba, nk’aho nta cyaha bakoze.

- Advertisement -

Uyu munyamategeko yasabye abakiri bato bagize amahirwe yo gukurira mu Buyobozi bwiza, kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside kuko nta cyiza yatanze usibye amarira n’agahinda yasigiye abanyarwanda.

Perezida wungurije mu Nteko Ishingamategeko, Umutwe w’abadepite akaba ashinzwe kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Depite Edda Mukabagwiza avuga ko amateka agaragaza ko abanyarwanda mu gihe cy’abami babanaga neza, ariko ubukoloni bwagiye bubabibamo amacakubiri busenya ubumwe bwabo.

Ibyo kandi ngo byakozwe na bamwe mu bayobozi babi kuko bashimiraga abishe abatutsi.

Ati “Mu bakoze Jenoside harimo n’abayobozi bo muri iri torero ry’abadivantisiti b’umunsi wa 7, kandi abantu benshi bari bazi ko i Gitwe ari igicumbi cy’Ubukristo.”

Yongeyeho ati “Twahazaga mbere ya Jenoside, tukishimira kuhaba, harimo abantu bafite urukundo, abari bahatuye bari bameze nk’abavandimwe ariko bamwe bahindutse nk’inyamaswa bica bagenzi babo.”

Yahumurije abarokotse abasaba gukomera abizeza ko Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda.

Umubare w’abapasiteri 81 biciwe i Gitwe bashyinguye mu Rwibutso ruri mu marembo y’ikigo.

Me Rutagengwa Vital watanze ikiganiro cy’amateka y’uRwanda yasabye Urubyiruko guhanga n’abapfobya Jenoside
Bamwe mu bafite Imiryango yabo yiciwe i Gitwe.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW