Rulindo: Polisi yaguye gitumo abantu 30 bishoye mu bikorwa bitemewe

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rulindo, ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, iz’ibanze n’abaturage, yafatiye mu cyuho abantu 30 bakoraga ibikorwa bitemewe n’amategeko y’u Rwanda.

Aba bagabo 30 bakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Bafatiwe mu mudugudu wa Musenga, akagari ka Kivugiza mu murenge wa Masoro, kuri uyu wa 4 Gicurasi 2023.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati ”Twahawe amakuru n’abaturage bo mu mudugudu wa Musenga ko hari abantu batangije ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Gasegereti mu mirima y’abaturage yo muri uwo mudugudu. Ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’inzego z’ibanze, twateguye igikorwa cyo kubashakisha, hafatirwa abantu 30 bari bafite ibikoresho gakondo bifashishaga birimo ibitiyo 28, amapiki 3 n’amasuka 3.”

SP Ndayisenga yashimiye abatanze amakuru yatumye bafatwa, yibutsa ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorerwa mu birombe byemewe, hifashishijwe ibikoresho byabugenewe kandi bugakorwa n’ababifitiye uruhushya rwatanzwe n’urwego rubifitiye ububasha mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no kwirinda impanuka zihitana ubuzima bw’abakora muri ubwo bucukuzi.

Yaburiye abakomeje kwica amatwi bakishora mu birombe, mu mirima y’abaturage ndetse no mu migezi bashakishamo amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ko ibikorwa byo kubafata bizakomeza bagashyikirizwa ubutabera.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri Ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya

IVOMO: RNP

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW