Tuzize umutwererano twahawe na RGB! Aba-Rayons barubiye

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports, bakomeje kugaragaza ko bashenguwe bikomeye no gutsindwa na Gorilla FC ibitego 3-1 bihita binayitakariza icyizere cyo gukomeza kwiruka ku gikombe cya shampiyona y’uyu mwaka.

Abakunzi ba Rayon Sports bashenguwe no gutsindwa na Gorilla FC ku munsi wa 28 wa shampiyona

Nyuma yo gutakaza umukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Rwanda, ikipe ya Rayon Sports ikomeje kugaragaramo kwitana ba mwana uhereye mu bakunzi b’iyi kipe ndetse n’abayiyobora.

Abakunzi b’iyi kipe babicishije ku rukuta rwa Twitter rw’ikipe ya Rayon Sports, bagaragaje ko bashenguwe no gutsindwa ndetse ikipe bihebeye igatakaza amahirwe yo gukomeza gushaka igikombe cya shampiyona.

Uwitwa felmanzi ukoresha amazina ya NyashyaB yagize ati “Tuzize umutwererano twahawe na RGB ngo ni retired.”

Uwitwa Kubahonukubana ukoresha amazina ya Claudienrukund1 yagize ati “Murakabije pe. Ikibi cyanyu ibintu biba byasubiye mu murongo mukongera mukabitobya. Mwe na Haringingo wanyu.”

Undi witwa EvangelMata ukoresha amazina ya Mata Evangel yagize ati “Ubundi mbona mudashimwa kabiri. Ese buriya icyo mushaka murakizi? Gsa mba numiwe.”

Uretse aba bakunzi ba Rayon Sports bagaragaje ko batishimiye gutsindwa na Gorilla FC, abandi bakomeje gukoresha imvugo zirimo uburakari bwinshi zigaragaza ko bakozweho no kwitwara nabi kw’iyi kipe.

Rayon Sports yakaje umwanya wa Kabiri ihita ijya ku wa Gatatu n’amanota 55 mu gihe Kiyovu Sports ya mbere ifite amanota 60.

https://twitter.com/NyashyaB/status/1655231138686697483

- Advertisement -

https://twitter.com/EvangelMata/status/1655245514105913372

https://twitter.com/Claudienrukund1/status/1655232751186898945

https://twitter.com/rayon_sports/status/1655227448995508227

Bo baba batanze ibyo bashoboye ariko ibyishimo bikomeje kuba iyanga!

UMUSEKE.RW