Umuganga ushinjwa kwica no gusambanya umwana yasabiwe igihano gikomeye

MUSANZE: Ubushinjacyaha bwagejeje imbere y’Urukiko Rukuru Urugereko rwa Musanze Umuganga witwa Maniriho Jean de Dieu, ushinjwa gusambanya umwana w’imyaka 17 nyuma akanamwica, asabirwa igihano gikomeye.

Muri uru rubanza rw’ubujurire ku rwaciwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Musanze Kuwa 28 Nyakanga 2022, Maniriho Jean de Dieu yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 ahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana, naho ku cyaha cyo gukuriramo undi inda no kumwica abigirwaho umwere.

Maniriho wari wahamijwe icyaha cyo gusambanya Iradukunda Emelance agakatirwa igihano cyo gufungwa imyaka 25 yajuririye icyo cyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze ndetse n’Ubushinjacyaha bujuririra icyaha cyo kwica yari yahanaguweho.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa 02 Gicurasi 2023, Urukiko rwabajije Maniriho ishingiro ry’ubujurire bwe ku gihano yari yahawe ku cyaha cyo gusambanya umwana, asobanura ko rutari kwemeza ko Iradukunda Emelance afite imyaka 17 kuko uwo mukobwa atigeze yandikwa mu bitabo by’irangamimerere, bityo inyandiko y’amavuko yatanzwe n’ivuriro yavukiyemo ndetse n’iyatanzwe n’Umurenge yavukiyemo bitashingirwaho.

Aha Ubushinjacyaha bwahawe umwanya buvuga ko ibyo Maniriho n’abamwunganiraga babiri bavuga bidakwiye guhabwa agaciro n’Urukiko kuko babivuga mu magambo gusa nta bindi bimenyetso bikwiye kuba bivuguruza ibyatanzwe n’inzego zibifitiye ububasha.

Ikindi kandi Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ubwo Maniriho yabazwaga mu Bugenzacyaha ubwe yiyemereye ko yasambanyije Iradukunda aribyo yaje guhakana nyuma, ibintu basanga ari ugutinza urubanza nkana.

Maniriho yisobanuye kuri iyi ngingo ko kuba yaremereye Ubugenzacyaha ko yasambanyije Iradukunda ndetse akaza no kumufasha gukuramo inda yabitewe n’itotezwa n’iyica rubozo yakorerwaga n’abamufashe, bamuhatira kubyemera kugira ngo arengere ubuzima bwe bwari mu kaga.

Iyi ngingo yongeye kuvugwaho n’Ubushinjacyaha busaba Urukiko ko rutakwemera ibyo Maniriho avuga kuko iyo aza kuba yarakorewe iryo yica rubozo yari kubigaragariza Urukiko rwamuhamije icyaha, yerekana ibimenyetso ndetse ko nta mpamvu n’imwe yatuma umuntu ahatirwa kwemera icyaha atakoze n’urwego urwo arirwo rwose.

Ku bujurire bw’Ubushinjacyaha bwasabaga Urukiko ko Maniriho yahanirwa icyaha cyo kwica, bwagaragaje ko Maniriho agifatwa, inzego zibifitiye ububasha zagiye gusaka iwe hakaboneka umukeka uriho amaraso, inyundo bikekwa ko nayo yayifashishije mu kwica Iradukunda n’umushipiri usa neza n’uwari uziritse umurambo wa Iradukunda ubwo watoragurwaga kandi ko ubwo yabazwaga n’ubugenzacyaha yabyiyemereye.

Aha niho Ubushinjacyaha bwashingiye busaba Urukiko ko rwaha agaciro ubwo bujurire bugahanisha Maniriho igihano yari yasabiwe na mbere cyo gufungwa burundu.

- Advertisement -

Maniriho Jean de Dieu ahawe umwanya ngo yisobanure ku cyaha cy’ubwicanyi nacyo yagihakanye avuga ko nta bimenyetso bifatika bimushinja, ngo kuko amaraso ye yasanzwe ku mukeka ni imyuna yavuye, naho inyundo bivugwa ko yasanzwe iwe ari iyo yari asanganywe yifashishaga afunga ibitanda.

Kuri mushipiri nawo wasanzwe iwe wasaga n’uwari uziritse umurambo wa Iradukunda, Maniriho yireguye avuga ko mushipiri kuba zisa nta gitangaza kirimo kuko uwo yawuguze agiye kuwuzirikisha matelas yari afite iwe bityo udakwiye gusanishwa n’uwari uziritse umurambo wa Nyakwigendera, asaba Urukiko ko rwamugira umwere.

Urukiko rumaze kumva impande zombi rwanzuye ko iburanishwa ripfundikirwa, urubanza rukazasomwa kuwa 18 Gicurasi 2023 saa cyenda z’amanywa.

Maniriho yatawe muri yombi ku wa 9 Ugushyingo 2020 akekwaho ibyaha byo gusambanya umwana, ubwinjiracyaha ku cyaha cyo gukuriramo undi inda n’icyaha cyo kwica byakorewe Iradukunda Emelance w’imyaka 17.

Kuri ubu mu bujurire buri mu Rukiko Rukuru Urugereko rwa Musanze, haburanwaga ibyaha by’ubwicanyi no gusambanya umwana byajuririwe n’impande zombi z’ababuranyi.

Kuwa 28 Nyakanga 2022, nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwari rwahamije Muganga Maniriho Jean de Dieu ufungiwe muri Gereza ya Musanze icyaha cyo gusambanya umwana, rutegeka ko afungwa imyaka 25.

JEAN CLAUDE BAZATSINDA / UMUSEKE.RW i Musanze