Umunsi w’abakozi: Abahembwa 100,000Frw no munsi ntibakwiye gusora!

Urugaga rw’abakozi mu Rwanda, CESTRAR mu ijambo rwageneye abakozi ku munsi w’umurimo wizihizwa ku isi yose ku ya 01/05 rwasabye ko umushaha w’ibihumbi ijana no munsi udakwiye gusoreshwa.

CESTRAR isaba ko abakozi bahembwa mafaranga 100,000 gusubiza hasi batajya basabwa umusoro

CESTRAR iviga ko tariki ya 01/05 buri mwaka, ari umunsi Leta, abakoresha, n’abakozi bahura bagasuzumira hamwe intambwe imaze guterwa mu rwego rwo guteza imbere umurirmo, inshingano n’uburenganzira bwa buri wese, bagasuzuma ibibazo byagaragaye mu bihe bishize, bigashakirwa umuti ukwiriye kugira ngo umurirmo urusheho kunoga, no kugera ku iterambere rirambye kandi rya bose.

Uyu munsi ngo wibutsa uburyo abakozi baharaniye uburenganzira bwabo, ndetse bamwe bakahasiga ubuzima, n’abandi bagikomeza guhohoterwa, ndetse bakanirukanwa mu kazi bazira ko bahagarariye, bakanarengera uburenganzira bwa bagenzi babo, hirengagijwe amategeko abarengera.

CESTRAR yagaragaje ko ishima uburyo mu Rwanda, Leta yagize icyo ikora mu kuzamura umushahara wa mwarimu, kuvurura itegeko rishyiraho umisoro ku musaruro, aho abakozi bahembwa umushahara utarenga 60,000 Frw basonewe umusoro ku mushahara n’ibindi.

Kuri iyi ngingo Leta iteganya ko ku mwaka ukurikiyeho zizakomeza kuvugururwa, abakozi bahembwa umushahara uri hejuru ya Frw 60,000 ariko utarenga 100,000 bakagabanyirizwa igipimo cy’umusoro kikava kuri 20% kikaba 10%.

Abahembwa umushaha uri hejuru ya 100, 000Frw ariko utarengwa 200,000Frw, na bon go icyo gihe bazagabanyirizwa igipimo cy’umusoro kive kuri 30% kijye kuri 20%.

CESTRAR isaba ko nubwo iyo ntambwe yatewe, abakozi bose bahembwa munsi ya 100,000Frw ngo basanga bakwiye gusonerwa umusoro ku mushahara, kuko bagize igice kinini cy’abakozi baremerewe no kubona iby’ibanze bikenewe ku muturage wese.

Abo ngo biganjemo urubyiruko rukora mu bigo bicunga umutekano, amaduka, ibigo by’ubucuruzi butandukanye, utubari, restora, amahoteli n’ahandi.

Ikindi Leta yakoze kigafasha abakozi ngo ni ukwigomwa imwe mu misoro y’ibikomoka kuri petrol kugira ngo ibiciro by’ingendo bidakomeza kuzamuka cyane.

- Advertisement -

Kuvugurura amategeko ajyanye n’amasaha y’akazi mu cyumweru akava kuri 45, akagera kuri 40, hagamijwe guteza imbere umurirmo w’umukozi no gutuma abasha kubahiriza izindi nshingano z’umuryango na byo ngo byafashije abakozi nk’uko CESTRAR ibivuga.

Kuvanaho umusoro ku nyungu ku biribwa by’ibanze birimo ibirayi, umuceri n’ibituruka ku bigori ndetse n’izindi gahunda zinyuranye zo kunganira abaturage muri rusange, na byo ngo ni ibyo gushima cyane.

CESTRAR isaba ko abaganga bongezwa umushahara

 

Ubusumbane bw’imishahara….

Urugaga rw’Abakozi mu Rwanda, ruvuga ko rufite icyizere ko ikibazo cyagaragajwe cy’ubusumbune mu mishahara y’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari tugize igihugu kizabonerwa igisubizo, rugasaba ko byakemurwa n’ahandi hose byagaragara ko hakiri ubusumbane bw’imishahara ku bakozi bakora akazi kamwe.

Nubwo hari ibigenda bikorwa, umushahara w’abakozi benshi ngo ntugishoboye guhangana n’ibiciro by’isoko muri iki gihe, bigatuma abakozi batagira imibereho myiza yagombe kuranga umukozi igatuma abasha no gutanga umusaruro wifuzwa.

CESTRAR isaba abakoresha na Leta gukora ibishoboka byose, imishahara muri rusange ikavugurwa, igahuzwa n’ibihe turimo.

Mu ijambo ryagenwe kuri uyu munsi hari aho bagize bati “By’umwihariko turasaba ivugururwa ry’imishahara y’abakozi bo mu nzego z’ubuzima, nka bamwe mu bakozi bakorana ubwitange bwinshi, ariko bafite imishahara iri hasi.”

Aba bakozi ngo ni bamwe mu bari ku ruhembe rwo kurwanya icyorezo cya COVID-19, bagakorana ubwitange n’ishyaka amanywa n’ijoro, ariko bafashwe kimwe n’abandi bakozi bose ntibahabwa inyongera y’umushahara ku ngazi ntambike (Horizontal promotion), muri 2020-2021 nk’uko biteganywa n’amategeko.

CESTRAR ngo isanga abo bakozi bari bakwiye guhabwa umwihariko, ndetse n’abandi bakora mu mirimo ifite umwihariko itabasha guhagarara (essential services) bityo ntihafatwe icyemezo cya rusange.

Urugaga rw’Abakozi kandi rusaba ko Iteka rya Minisitiri rigena umushahara fatizo (Minimum Wage) ryashyirwaho mu gihe cya vuba nk’uko risanzwe riteganyijwe mu iteka rigenga umurimo mu Rwanda, bityo hakabaho umushahara udashobora kugibwa munsi hagamijwe kurengera imibereho myiza y’abakozi.

Itango rigira riti “Byaba byiza kandi hashyizweho igihe kitari kinini cyo kujya rivugururwa hashingiwe ku kiguzi cyo kubaho (cost of living).”

Insanganyamatsiko yatanzwe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku murimo ILO/OIT igira iti “Ahakorerwa umurimo hizewe kandi hatekanye, ni uburenganzira bw’ibanze ku kazi.”

CESTRAR yasabye ko ahakorerwa ubukuzi bw’amabuye y’agaciro hakomeza gukazwa ingamba z’ubwirinzi, ndetse abakora mu bucurkizi bagafashwa mu buryo bwo kwivuza.

Urugaga rw’abakozi mu Rwanda rwanasabye ko abakozi bishyurirwa ubwishingizi kandi bakanazigamirwa

UMUSEKE.RW