Umunyabigwi wa PSG ari mu Rwanda (AMAFOTO)

Umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Portugal wamenyekaniye muri Paris Saint-Germain, Pedro Miguel Carreiro Resendes uzwi nka Pedro Pauleta ari mu gihugu cy’u Rwanda.

Pauleta yageze mu Rwanda aje gukora ibirimo Ubukerarugendo

Ni inkuru yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023, ubwo byatangazwaga biciye ku mbuga nkoranyambaga za Visit Rwanda.

Ibimuzanye harimo gukora Ubukerarugendo ahantu nyaburanga hatandukanye ndetse no kugira ibyo amenya ku Muco Nyarwanda binyuze mu masezerano Igihugu cy’u Rwanda gifitanye na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa mu kwamamaza Ubukerarugendo, abakinnyi bambara ‘Visit Rwanda’ ku myambaro ya bo.

Pedro Pauleta w’imyaka 53 kandi azakurikirana umukino wa Basketball Africa League uba kuri uyu wa Gatandatu muri BK Arena aho ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri icakirana na AS Douanes yo muri Sénégal.

Uyu mugabo wahoze aconga ruhago yageze muri Paris Saint-Germain muri 2003 ahava muri 2008, aha ni naho benshi bamumenyeye bitewe n’akazi gakomeye yakoraga muri iyi kipe.

Yayikiniye imikino 168 atsindamo ibitego 76 ndetse yanatwaranye nayo ibikombe 2 bya Coupe de France ndetse n’ikindi 1 cya Coupe de la Ligue. Ikipe qy’igihugu ya Portugal yo yayikiniye kuva mu 1997 kugeza muri 2006, yahakinnye imikino 88 atsinda ibitego 47.

Azasobanurirwa Umuco Nyarwanda
Pedro yahawe ikaze mu Rwanda

UMUSEKE.RW