Umunyamakuru uzwi cyane muri Uganda yarasiwe mu modoka ye

Polisi ya Uganda yatangaje ko Umunyamakuru Tusubilwa Ibrahim, uzwi nka Isma Olaxes, ariko wanamenyekanye cyane nka Jaja Ichili yishwe arashwe.

Nyakwigendera Tusubilwa Ibrahim ari kumwe na Perezida Yoweri Museveni

Uyu munyamakuru yarasiwe ahitwa Kyanja mu masaha ya saa Kira satatu z’ijoro ku wa Gatandatu (21h20).

Polisi ivuga ko yababajwe n’urupfu rwa Tusubilwa Ibrahim.

Tusubilwa Ibrahim yari mu modoka ye ifite ibirango UBK 213 D, ari kumwe n’umushoferi we Waswa Mathias.

Amakuru avuga ko umuntu utamenyekanye ufite intwaro ya SMG yarashe ku modoka, ahitana Tusubilwa Ibrahim, wari wicaye ku mwanya w’umugenzi.

Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni akaba n’umujynama we mu by’umutekano, yavuze ko yababajwe n’urupfu rw’uyu munyamakuru.

Yanditse kuri Twitter ati “Mbabajwe cyane n’urupfu rw’umwegihugu wacu Ibrahim Tusubira, bitaga Isma Olaxes. Yari umuntu uvuga ashize amanga kandi atagira ubwoba bwo kuvuga ibibazo byugarije igihugu.”

Gen Muhoozi yasabye ko inzego z’umutekano zihita zishakisha abagize uruhare mu rupfu rwe bakagezwa imbere y’ubutabera.

- Advertisement -

Polisi yo yasabye abaturage gutuza, bagakorana nay o mu bikorwa byo gushakisha abafite uruhare mu rupfu rw’uyu munyamakuru.

Amakuru avuga ko Gen Muhoozi yiyemeje kwishyura ibijyanye n’imihango yo gushyingura uyu munyamakuru.

Jaja Ichili arashyingura mu Karere ka Mukono aho akomoka

UMUSEKE.RW