Umurundi ariyamamariza kuba umudepite mu Bugereki

Umurundi ufite ubwenegihugu bw’Ubugereki(Greece), Spiros Hagabimana Richard,ari  kwiyamamariza umwanya w’abagize Inteko Ishingamategeko  muri iki gihugu, yatorwa akaba umwirabura wa mbere uhawe uwo mwanya

Habimana ukomoka iBurundi agiye gukora amateka mu bugereki ( Photo: Reuters)

Amatora ateganyijwe kuwa 21 Gicurasi, ari kwiyamamariza mu Majyepfo y’Iburasirazuba bwa Peraeus II, aturuka mu ishyaka rya New Democracy Party ry’aba conservative .

Kuri twitter uyu wahoze ari umupolisi mu burundi yagize ati “Piraeus niho nigiye amashuri yanjye ,niho nigiye bwa mbere amagambo y’ikigereki, nakoreye, nkanahatura. Nahigiye gukunda ikigereki.”

Avuga ko adatewe ubwoba no kuba yaba umwirabura wa mbere w’umudepite muri iki gihugu.

Ibiro ntaramakuru by’Ubwongereza, Reuters, byatangaje ko uyu mugabo w’imyaka 54 yabibwiye ko mu 2015 yafungiwe muri gereza y’iburundi ashinjwa kwanga kurasa abigaragambyaga.

Ngo yaje kurekurwa abifashijwemo n’abayobozi b’ubugereki , agaruka mu mujyi wa Anthens mu 2016.

Hagabimana yagiye bwa mbere mu Bugereki mu 1991 agiye kwiga mu ishuri rya Naval Academy. Yasoje amashuri mu 1996 ahita asaba ubuhunzi muri icyo gihugu.

Mu 2005 yaje guhabwa ubwenegihugu bw’Ubugereki muri uwo mwaka ni nabwo yagarutse mu gihugu cye cy’amavuko cy’uBurundi mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye bwo Kubungabunga amahoro.

 

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW