Umuryango wa All Gospel Today wasuye urwibutso rwa Gisozi -AMAFOTO

Umuryango All Gospel Today ( AGT) uhuriweho n’abahanzi ba Gospel, abanyamakuru n’abafite aho bahurira n’Iyobokamana mu Rwanda, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Bunamiye inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Ni igikorwa cyabaye ku wa 14 Gicurasi 2023. Cyateguwe mu rwego rwo guhuza imbaraga no gukomeza kwibuka no kunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni hagati ya Mata na Nyakanga 1994.

Basuye kandi banafasha umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse banahurira mu mugoroba wo Kwibuka.

Alice Umutoni uzwi nka Big Tonny mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yatanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba yanyuze n’uko yarokotse umwijima w’ubwicanyi wari ubagose muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Big Tonny yavuze urupfu rw’agashinyaguro nyina yishwe n’abandi bavandimwe be agasigara na murumuna we bonyine.

Hatanzwe inyigisho zigaruka ku bunyamaswa bwaranze abanyarwanda bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Musenyeri Birindabagabo Alexis yashimye iki gikorwa kigamije kwigisha abato amateka y’ibyabaye mu 1994 no gukomeza gufasha abakuru gutekereza cyane ku byabaye no guharanira ko bitazongera kubaho ukundi.

Yagize ati ” Imibiri irenga ibihumbi 250 iruhukiye muri uru rwibutso rwa Gisozi ikwiriye guhora ku mitima y’abanyarwanda, ndetse n’abandi bose bazize Jenoside yakorewe abatutsi, bagakomeza kuzirikanwa.”

Umuyobozi Mukuru wa All Gospel Today, Rev Alain Numa yashimye abanyamuryango bitanze mu buryo butandukanye kugira ngo iki gikorwa kibe.

- Advertisement -

Rev Numa yibukije ko bafite inshingano zo kwigisha urubyiruko amateka yaranze u Rwanda no guhangana n’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, (RMC), Mugisha Emmanuel yanenze uruhare itangazamakuru ryagize mu gushishikariza abanyarwanda kwicana.

Bwana Mugisha yagaye byeruye itangazamakuru mpuzamahanga ryatereranye abatutsi ubwo bicwaga mu 1994.

Yagize ati ” Mwe mugomba gukora itangazamakuru riyobowe n’umucyo wa Kristo.”

Basabwe kutajya mu murengwe ngo bibagirwe aho u Rwanda rwavuye, bashishikarizwa guharanira ishyaka ry’Igihugu abagituye bose bigengamo kandi abanyamahanga bakabana neza n’abenegihugu.

Umuryango wa All Gospel Today washinzwe mu mwaka wa 2013 ugamije kwagura ubumwe n’imikoranire hagati y’abo muri Gospel.

Ukora ibikorwa birimo gufasha abatishoboye, gusura abarwayi n’ibindi, mu gihe cya Covid-19 bashyize hanze indirimbo yo kurwanya icyo cyorezo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC, Mugisha Emmanuel

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW