Umushoramari Nsabimana Jean uzwi nka Dubai wubatse Umudugudu w’Urukumbuzi Real Estate ugatangira gusenyuka utamaze kabiri, yanze kuburana agaragaza inzitizi z’uko atamenyeshejwe igihe mbere.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 08 Gicurasi 2023, ni bwo abantu batanu bareganwa na Dubai bagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, ngo batangire kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Abaregwa muri iyi dosiye bageze mu rukiko ariko banga kuburana bavuga ko batiteguye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere nibwo Nsabimana Jean, Nyirabihogo Jeanne d’Arc, Rwamurangwa Stephen, Mberabahizi Raymond na Bizimana Jean Baptiste bagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo.
Nsabimana Jean yavuze ko atiteguye kuburana kubera ko yabimenyeshejwe atinze, bityo ko atabonye umwanya wo gutegura urubanza.
Dubai yasabye ko urubanza rwahabwa indi tariki nshya kugira ngo abashe kurutegura neza.
Ubushinjacyaha nabwo bwahise bwemera inzitizi zatanzwe n’uruhande rwa Dubai.
Urukiko rwahise rutangaza ko urubanza rwimuriwe ku wa Kane, tariki ya 11 Gicurasi 2023, saa tatu za mu gitondo.
ABUBAKIYE DUBAI BAMUSHINJA KUTUBAKA IBIKOMEYE
- Advertisement -
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB kuwa 19 Mata, 2023 nibwo rwabataye muri yombi bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu zawe bwite.
Ikibazo cyo gusondeka uyu Mudugudu cyamenyekanye nyuma y’amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imwe mu nzu urukuta rwaguye.
Nyuma ikibazo cyaje kugarukwaho n’umukuru w’igihugu asaba abayobozi barimo Minisitiri w’ibikorwaremezo Dr Nsabimana Ernest gusobanura uko byagenze.
Uyu mudugudu watangiye kubakwa mu 2013, icyiciro cya mbere cyuzura mu 2015. Uherereye mu Murenge wa Kinyinya, Akagari ka Murama mu Karere ka Gasabo.
Ni umudugudu ugizwe n’inzu 114 zitageretse n’izindi 7 zigeretse.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW